Uruganda “Rwanda farmers Coffee Company” rwafunguwe kuri uyu wa kane 06 Werurwe 2015 i Gikondo, rukaba ruje gukemura bimwe mu bibazo abahinzi ba kawa bo mu Rwanda bahuraga na byo.
Nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine, uru ruganda ruzorohereza abahinzi bahendwaga mu kohereza kawa mu mahanga ngo itunganywe,ndetse rukazatuma n’abanyarwanda bifuza kunywa kawa bazajya bayibona ku giciro kiboroheye.
Mukeshimana ati “Ni bwo bwa mbere nk’igihugu twabasha kugira uruganda rufite ubushobozi bwo gukaranga ndetse no gushyira kawa mu mapaki, ikaba iri ku rwego rwo gucuruzwa mu Rwanda ndetse no mu mahanda.”
Tomas Hunter Uhagarariye ikigo “Clinton Hunter Development Foundation”, yavuze ko bafite inshingano zo guteza imbere ibikorwa by’abanyarwanda, akaba ari yo mpamvu bashinze uruganda ruzajya rutunganya kawa y’u Rwanda kubera uburyohe ifite, akaba yavuze kandi ko 50% by’inyungu bizajya bihabwa abahinzi.
Ku kibazo cy’ibiciro Tomas Hunter yavuze ko buri muhinzi azajya agurirwa ku giciro kigendanye n’ubwiza bwa kawa yazanye.
Mu muhango wo gutangiza urwo ruganda ku mugaragaro hakaba hatanzwe inkunga yo kunganira amashyirahamwe asanzwe akorana n’uruganda mu rwego rwo kongera amazi yo kuzironga.
Minani Anastase uhagarariye “Koperative Dukunde kawa” yo mu Karere ka Gakenke yavuze ko bishimiye inkunga bahawe, ikaba igiye gukemura ikibazo cy’amazi bari bafite, anongeraho ko urwo ruganda ruje gukemura izindi mbogamizi bari bafite.
Ati ”Ubundi twajyaga tugurisha ikawa mu mahanga, twayikuyeho agashishwa k’inyuma gusa. Byatugoraga cyane kuko byadusabaga amafaranga menshi yo kuyigeza Mombasa, ugasanga inyungu ibaye nkeya.”
Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko ikawa yageraga hanze yajya ku biciro mpuzamahanga ugasanga igiciro baduhaye kitajyanye n’imvune tuba twagize. Ariko ubu tuzajya tuyizana hafi kandi tugurishe ku giciro navuga ko kitunogeye.”
Ikindi abo bahinzi bishimira ni uko uruganda ruzajya rubaha ubwasisisi.
Uruganda Rwanda farmers coffee company rwatangiye kubakwa muri Kanama 2012, rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyoni 3 z’amadorali ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO