Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2015, umuryango uharanira guteza imbere uburezi (FIYO), wasabye MINEDUC kugaragaza uruhande irimo ku cyemezo cyo gutunga telefoni mu mashuri yisumbuye.
Uyu muryango FIYO washingiye ku cyo wise ‘Kwivuguruza’ kwagiye kugaragazwa na Minisiteri y’uburezi mu byemezo byo gutunga telefoni mu mashuri yisumbuye, ndetse no kutumva ibitekerezo by’abafatanyabikorwa batandukanye mu burezi.
FIYO igaragaza impungenge zishingiye ku rujijo ruri mu byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC, Olivier Rwamukwaya, z’uko Minisiteri itigeze yemerera umunyeshuri gutunga telefoni, ariko ko uwayifatanywe ayikoresha mu buryo bufasha imyigire ye bidakwiye gufatwa nko kuba yaciye inka amabere.
Ibi bisa n’ibivuguruzanya n’amabwiriza agenga uburezi yasohotse mu igazeti ya Leta nomero 6 yo kuwa 15 Werurwe 2004 mu ngingo ya 32 igira iti “Gutunga intwaro, radio, ibikoresho by’itumanaho, ibitabo bishobora gushora abanyeshuri mu ngeso mbi (documents pornographiques), ntibyemewe na gato ku ishuri.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira guteza imbere uburezi ‘FIYO’, Moses Gahigi yabwiye Itangazamakuru ko ibi ari urujijo, kuko amabwiriza yemerera abayobozi b’amashuri guhana uwo basangaye telefoni, ku rundi ruhande Minisiteri y’uburezi ikabibona ukundi.
Yagize ati “Ese umuyobozi nakurikiza ibyo amabwiriza avuga, umunyeshuri akamurega avuga ko MINEDUC yatangaje ko bitemewe kumwirukana, uwo muyobozi azavuga iki?”
Yakomeje avuga ko telefoni zakoreshwa mu ikoranabuhanga no mu bushakashatsi mu mashuri, ariko bikwiye gukorwa mu murongo utomoye MINEDUC ikagaragaza ubwoko bwa telefoni zemewe, ntihabeho urwitwazo no kugendera mu kigare ko zemewe nta kigendeweho.
Yasabye MINEDUC guha umwanya abafatanyabikorwa mu burezi bakagaragaza ibitekerezo byabo kuri iyi ngingo.
Yagize ati “Niba Minisiteri y’uburezi isanga telefoni zigendanwa mu mashuri zikenewe, nihe umwanya ababyeyi, abarimu, imiryango y’abafatanyabikorwa mu burezi, batange ibitekerezo hagenwe umurongo wo kuzikoresha, hitawe ku bumenyi abana bafite bwo kuzibyaza umusaruro.”
Uyu muryango nubwo wirinze kugaragaza uruhande ubogamiyemo, wagaragaje impungenge z’uko izo telefoni zakoreshwa mu bindi bitari icyo MINEDUC isobanura ko zakunganira, ubujura mu mashuri, kurema ubusumbane mu banyeshuri no kwikoreza abarezi umutwaro wo kugena ikoreshwa ryazo.
Ikindi gitera urujijo ni uburyo Minisiteri y’uburezi yatangiye gukurikiza amabwiriza ataratangazwa mu igazeti ya Leta.
Aha ni nko mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo Kuwa 15 Kanama 2015, MINEDUC yavuze ko ibirebana n’ibyo umunyeshuri asabwa gukurikiza, ibyo agomba kwirinda n’ibihano ashobora guhabwa bigenwa n’ingingo ya 10, 11 na 12 mu iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza ngengamyitwarire y’abayobozi b’amashuri, abarimu n’abanyeshuri ryemejwe n’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14/5/2015.
Umuryango FIYO ukaba ugiye gutangiza ubushakashatsi n’ibiganiro byimbitse hagamijwe kureba niba koko itunga n’ikoreshwa rya telefoni ngendanwa ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari ngombwa.
Ubushakashatsi bwakozwe na Louis-Philippe Beland afatanyije na Richard Murphy bugashyirwa ahagaragara n’ikigo cy’ishuri ry’ubukungu ry’i Londres mu 2015, bwagaragaje ko nyuma yo guhagarika gutunga telefoni mu mashuri yo mu mijyi itandukanye mu Bwongereza, amanota y’abana bari mu kigero cy’imyaka 16 yiyongereyeho 6.4%.
Mu mwaka wa 2001 muri iki gihugu nta shuri ryabuzaga abanyeshuri gutunga telefoni, mu 2007 byari kuri 50% n’aho mu 2012 byageze kuri 98%. Iki ni ikimenyetso cy’uko ibigo by’amashuri byabonye umumaro wo kubuza abanyeshuri gutunga telefoni by’umwihariko mu myigire yabo.
Cyprien Niyomwungeri
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO