Ni amateka yakozwe mu ruhererekane rwo kohereza mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, bigaragaza imbaraga u Rwanda rushyira muri uru rwego, mu kubaka ubudahangarwa ndetse no kwagura amasoko mpuzamahanga.
Mu 2023/24 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjije miliyoni 839,21$, mu gihe mu 2024/25 hinjiye miliyoni 893$, mu gihe mu 2025/26 yarenze miliyari 1,1$.
Mu 2025/26 ikawa, icyayi n’ibireti byinjirije u Rwanda 264.884.174 $ , indabo, imbuto n’imboga byinjiza 86.826.687 $, mu gihe ibikomoka ku bworozi byinjije 204.786.640 $, naho ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjije 554.284.484$.
Amasoko u Rwanda rwoherezaho umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar, u Bushinwa n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bw’Isi, Amerika, u Burayi n’ibihugu binyuranye bya Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yabwiye IGIHE ko iyi ntambwe ari kimwe mu bigaragaza umusaruro w’imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu rwego rw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ati “Kwinjiza agera kuri miliyari 1,1$ bwa mbere mu mateka, bigaragaza imbaraga Igihugu gikomeje gushyira mu guteza imbere urwego rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse no kwagura amasoko mpuzamahanga.”
Iyi ntego yagezweho mu gihe u Rwanda rufite intego yo kuzamura uruhare rw’ubuhinzi mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu binyuze mu kongera umusaruro, kubaka uburyo n’ibikorwaremezo byo kwita ku bwiza bw’ibyoherezwa mu mahanga ndetse n’amabwiriza y’ubuziranenge mpuzamahanga; byose bigamije kwagura amasoko mpuzamahanga.
Ibikorwaremezo nk’inkingi mu iterambere…
Bizimana yavuze ko kwinjiza arenga miliyari 1,1$, bigezweho mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bifasha uru rwego guhangana n’imbogamizi zitandukanye.
Ati “Binyuze muri NAEB, Guverinoma y’u Rwanda yubatse ibikorwaremezo bitandukanye birimo ibisogongererwamo ikawa n’icyayi bikanapima ibindi bihingwa bitandukanye, ibifasha kubungabunga ubwiza bw’umusaruro mbere yo kuwohereza mu mahanga, aho utoranyirizwa ndetse n’aho ubikwa.”
Kuri ubu u Rwanda rufite Laboratoire yubatswe muri NAEB, yanahawe icyemezo mpuzamahanga kiyishyira ku rwego rutuma ibiyipimirwamo byose byizerwa ku Isi hose.
Hari kandi inyubako zitoranyirizwamo zikanabikwamo ikawa, ndetse n’itunganyirizwamo ikanakonjesha umusaruro w’imboga n’imbuto.
Kwita ku bwiza n’ikurikiranankomoko…
Kimwe mu byo isoko mpuzamahanga ryitaho by’umwihariko ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni ubwiza buhebuje ndetse no kumenya inkomoko yabyo.
NAEB ivuga ko hubatswe uburyo bwo kwita ku bwiza ndetse no gufasha abaguzi mpuzamahanga, kubona amakuru bifuza ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Guverinoma y’u Rwanda ifasha mu kumenyekanisha ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, binyuze mu mamurikagurisha mpuzamahanga aba hirya no hino ku Isi ndetse no guhuza abohereza umusaruro mu mahanga n’abaguzi, bigakorwa binyuze muri NAEB.
NAEB kandi ivuga ko mu rwego rwo guhanga ibishya no kwagura amasoko, yatangije Amarushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda (Best of Rwanda), aho ikawa zihiga izindi mu gihugu zigurishwa mu cyamunara, bikazizamurira agaciro, bikanagura amasoko, ndetse no kongera ubushobozi bw’umuhinzi.
Mu rwego rwo kwihutisha itangwa rya serivisi kandi, NAEB ivuga ko serivisi nyinshi zisigaye zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho bifasha abohereza umusaruro kwihutisha ubucuruzi.
Kongera umusaruro no kubaka ubushobozi bw’abahinzi
Imwe mu ngamba zashyizweho zigamije kongera amadovize yinjizwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ni ukugira umusaruro mwinshi kandi mwiza. Bizimana yashimangiye ko hashyizweho gahunda n’imishinga itandukanye, irimo gufasha abahinzi kubona ingemwe nziza zihangana n’imihindagurikire y’ibihe, gufasha abahinzi kubona ubushobozi mu bya tekiniki, ndetse n’ubukangurambaga bugamije kongera umusaruro.
U Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo rugere ku ntego za Gahunda ya Kabiri yo kwihutisha ubukungu (NST2), ndetse na Gahunda ya Gatanu yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA5). NAEB ivuga ko ikomeje gukorana n’abafantanyabikorwa bose mu kongera amadovize yinjizwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse no kwagura amasoko mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko muri 2029, u ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bizaba byinjiriza u Rwanda Miliyari 1,5$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!