00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Busingye yasabye abanyamategeko kurangwa n’ubunyangamugayo baharanira ko serivisi batanga zidakemangwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 April 2017 saa 10:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta, Johnston Busingye, yasabye abacamanza, abunganizi mu nkiko n’abandi bakora ibijyanye n’ubutabera kurangwa n’ubunyangamugayo bishingiye ku mahame y’umwuga kugira ngo n’abaturage bakomeze kubagirira icyizere.

Yabisabye ku wa 28 Mata 2017, ubwo yahaga ikiganiro abiga muri Kaminuza yo mu mujyi wa Kigali yigisha iby’amategeko(Institute of Legal Practice and Development:ILPD).

Busingye yasabye aba banyeshuri kurangwa n’amahame ndetse n’ubunyamwuga mu kazi, aho yavuze ko haba mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha, ubucamanza cyangwa abanyamategeko bigenga,“tugomba guha icyizere abatugana, tukabizeza ko tuzabaha ubutabera nta muntu udukoresha, nta wubidusabye, nta ruswa nta n’umenye abo turibo. Iki ni cyo kigaragaza ubunyamwuga nyabwo.”

Busingye yakomeje avuga ko igihe ubutabera bwizerwa n’ababuhabwa, usanga abaturage bishimye ndetse n’igihugu kimeze neza ariko ko mu gihe abaturage batishimira ubutabera bigira ingaruka zikomeye.

Yanavuze ko kugira ngo umuntu abe umucamanza, umugenzacyaha cyangwa umunyamategeko mwiza bidasaba ko aba ari umuhanga gusa ahubwo ko ubuhanga, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga ari ibintu bigomba kugendana.

Frank Asimwe, umwe mu bitabiriye ikiganiro yabwiye The Newtimes ko bikenewe ko buri muntu agendera ku mahame n’ubunyamwuga mu kazi akora kose, by’umwihariko ku banyamategeko bakorera rubanda aribyo bizatuma ababagana babagirira icyizere.

Iyi nama yari yahuje Minisitiri Busingye hamwe n’abakora akazi k’ubutabera basaga 55 barimo abanyamategeko, abagenzacyaha n’abashinjacyaha.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta, Johnston Busingye, yavuze ko ubuhanga mu mwuga w'ubucamanza bugmba guherekezwa n'ubunyamwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages