Ibi yabibasabye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’Ubutabera n’abahagarariye izo komite, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi.
Minisitiri Busingye yavuze ko hari imitungo yasizwe na ba nyirayo yagiye yigarurirwa n’abantu ugasanga barayikoresha icyo bashaka nk’iyabo. Yavuze ko nubwo bagerageje gukemura icyo kibazo, abagize izo komite bakwiye kuba maso bakarwanya aho byaba bikigaragara.
Ati “Biriya bintu mugira mutya mugasanga Kicukiro[ni urugero yafashe] hari utuzu duhari twose turimo barumuna ba minisitiri na bashiki be kandi bakishyura ¼ cy’abandi bose batuye hafi aho ng’aho. Ndatekereza ko muri abantu basobanutse, b’abasilimu kandi ndakeka bitazasubira.”
Yakomeje agira ati “Ni ibintu bishukana cyane, ubona hari utuntu tw’utuzu aho ngaho nka 30, mu byo ushinzwe kugenzura natwo turimo kureba uko tubayeho, ugataha mu rugo ukumva mu mitungo ufite harimo n’utwo tuzu 30; ukajya ku kabari ukumva abantu bagomba kugusengerera kuko ufite ayo mazu[...] ibyo ni bibi nubikora umenye ko ari bibi, nitukuvumbura tuzaguhana nawe. Ntuzashyiremo mukuru wawe, mushiki wawe nubwo yaba aguha amafaranga angana iki.”
Busingye kandi yavuze ko bitumvikana ukuntu ibiro by’ubuyobozi byakorera mu mitungo yasizwe na bene yo ngo ni uko badahari nk’aho byabuze ahandi bikorera.
Ati “Turabasaba ko mubyirinda, mugenzura aho biri, inzu z’utugari, iz’umurenge usanga ziri mu mitungo nk’iyo ng’iyo zikoramo iki? Zishyura iki? Nta burenganzira akagari, umurenge bafite bwo kujya mu nzu y’umuntu kuko adahari kagaturamo, kagakoreramo; babikora nka nde? Iyo ingengo y’imari ije bayishyira he?”
Yavuze ko niba hari utugari turi mu karere tudafite aho dukorera, umwanzuro wa mbere atari uwo kutujyana mu nzu yasizwe na bene yo. Yavuze kandi ko ‘niba hari umuntu utsihoboye mujyane iwawe wimujyana mu y’uwasize iye. Mujyane iwawe umuhemo ibyumba bibiri aturemo kuko nta burenganzira ufite bwo kumutiza ya nzu’.
Busingye yavuze ko niba hari akagari kadafite aho gakorera kifuza kugira ibiro inzu iri muri iyo mitungo, gakwiye guca mu nzira zemewe kakayihabwa ariko kakajya kayishyura kuko nako kaba gakora ibikorwa byinjiza amafaranga.
Yibukije ahagarariye izo komite [ba visi meya b’uturere bashinzwe ubukungu] ko impamvu ari bo bahisemo ngo bayobore izo komite ari uko basanzwe bafite inshingano zo gukora ibizamura ubukungu bw’uturere bayobora. Yabasabye kwibuka ko mu byo akarere gashinzwe bagomba gushyiramo n’iyi mitungo ikabungabungwa ndetse ikabyazwa umusaruro uko bikwiye.
Ubusanzwe imitungo yasizwe na bene yo ibyazwa umusaruro, amafaranga ayivamo buri kwezi, ½ cyayo ashyirwa kuri konti idakorwaho (compte bloqué) iba iri muri BNR, ku buryo akorwaho ari uko nyirayo yabonetse ndetse ayakeneye. Ikindi gice gisigaye, gishyirwa kuri konti ikorwaho akifashishwa n’iyi komite mu bikorwa binyuranye byo kubungabunga uwo mutungo, harimo nko kuwusana, guhemba umukozi uwitaho aho biri ngombwa n’ibindi.
Inama nyunguranabitekerezo nk’iyi ihuza Minisiteri y’Ubutabera n’abashinzwe imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo, iba buri mezi atandatu; iheruka yari yateranye mu Ukuboza umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO