Uyu musore yafashwe mu rukerera rwa tariki 24 Kamena 2026, mu Murenge wa Bungwe, Akagari ka Tumba ho mu Mudugudu wa Mubuga atwaye urumogi kuri moto amaze kurwambutsa umupaka agiye kurukwirakwiza mu baturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi mu kiganiro na IGIHE yavuze yafashwe Ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, Polisi.
Ati "Yari apakiye urumogi ibilo 100 kuri moto, afashwe yashatse gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 Frw ku bapolisi bari bamufashe. Ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, dufatanya mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo no gufata abinjiza ibiyobyabwenge ntituzigera twihanganira ababitunda bose."
CIP Ngirabakunzi yavuze ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Ati “Uruhare rw’umuturage ni ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge no kubyirinda kugira ngo hakumirwe ingaruka zabyo, yaba kuri we no ku gihugu yaba mu ku bikoresha cyangwa ku bicuruza.”
Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda guhishira abakora ibyaha cyane cyane abagirana isano n’ibiyobyabwenge kuko bagira uruhare runini mu bikorwa bihungabanya umutekano n’imibereho myiza y’umuturage.
Uwafashwe afungiwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo akurikiranwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!