Abaganiriye na BTN bo mu Kagari ka Nyamabuye bavuze ko nubwo ahenshi ihohoterwa ryumva nk’irikorerwa abagore gusa, hari n’abagabo basigaye bahohoterwa ariko ugasanga ubu bwoko bw’ihohoterwa butavugwa cyane, bamwe bakanavuga ko ibi bidashoboka.
Umwe yagize ati “Ni uko hazamo icyubahiro ngo turi abagabo mu rugo ariko n’abagabo turi guhohoterwa."
Undi ati “Abagore si bo bakorerwa ihohoterwa gusa n’abagabo barahari. Hari abaguma mu rugo bagapfira muri Nyagasani ariko hari n’ababona bibayobeye bakigendera."
Undi na we yagize ati “Hari abagabo bari kurara hanze abandi bagahunga ingo zabo. Umugore agutuka uko ashatse cyangwa akagukubita kuko yumva nta cyo ari bube. Abagore bumva bafite ijambo basigaye babwira abagabo ngo nyura aha ngaha cyangwa wibeshye unkoreho."
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yavuze ko ubuyobozi bushishikariza abahohoterwa bose kudaceceka kuko u Rwanda rufite imiyoborere idaheza.
Yagize ati “Icyo nabakangurira [abagabo] ni uko na bo igihe bahohotewe, babivuga kuko igihugu cyacu cyimakaje imiyoborere idaheza. Nta muntu uhejwe yaba ari umugore cyangwa umugabo, uwagize ikibazo wese arafashwa. Ni cyo gituma nkangurira n’abagabo ko mu gihe bagize ikibazo cy’ihohoterwa, bagombye kubigaragaza."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!