Aba banyeshuri basanzwe biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runaba ruherereye mu Murenge wa Butaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yavuze ko uru rugomo rwakomotse ku biryo.
Ati “Abarimu bakubiswe ni batanu, mu gihe abanyeshuri bakoze urugomo bari 14 hafatwamo abagera ku icyenda abandi batanu baratoroka kandi turimo kubakurikirana. Turakomeza kwegera abanyeshuri tubaganirize, dusuzume nimba barya bagahaga, kuko byagaragaye no mu bindi bigo by’amashuri kandi bose bapfaga ibiryo, kugira ngo dukome urusyo dukome n’ingasire.”
Kugeza ubu ntibirasobanuka uko ibi biryo byakuruye ubushyamirane hagati y’abanyeshuri n’abarimu.
Mukamana avuga ko batazigera bihanganira imyitwarire mibi y’abanyeshuri, agahamya ko iyo abana bagize imyitwarire mibi harimo abo bigiraho ingaruka zirimo no kugezwa imbere y’amategeko ndetse bamwe ibyaha byabahama bakabibazwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yatangarije IGIHE ko aba banyeshuri nyuma yo gukekwaho urugomo ruganisha ku gukubita no gukomeretsa abarimu, bahise batabwa muri yombi, ndetse iperereza ku cyabibateye rigikomeje.
Ati “Polisi yamenye amakuru y’urugomo rwasojwe ku barimu ku wa 23 Kamena, ndetse abanyeshuri bakekwaho uruhare muri uru rugomo barafashwe barafungwa kugira ngo bakurikiranwe, icyateye uru rugomo natwe dutegereje ibizava mu iperereza.”
CIP Ngirabakunzi yaboneyeho kwibutsa abanyeshuri bose ko bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza, bakumvira abarezi babo kugira ngo bige neza batsinde, bibafashe gutegura ejo habo heza.
Abakekwaho uru rugomo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!