Ibi yabitangaje ku wa 28 Gashyantare 2025, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2025 B, cyabereye kuri Site ya Rutuku iri mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera.
Minisitiri Dr. Edouard Ngirente, yasabye abaturage kwirinda icyahungabanya umutekano cyose yaba ubusinzi n’amakimbirane, ahubwo bagakora ibibateza imbere.
Yavuze ko mu butumwa yahawe na Perezida Paul Kagame, ari uko bakwiriye kumenya ko iterambere bageraho rishingiye ku mutekano, bityo ko bakwiye kuwusigasira ndetse bakarushaho gukora ibibateza imbere.
Ati "Ikintu cya mbere twese tuzi twabonye ni umutekano, nta gikorwa cyabaho hatari umutekano. Umutekano rero Umukuru w’Igihugu yarawuduhaye, murawufite. Iyo mumaze kubona umutekano mukaryama mugasinzira, mukabyuka mugakora imirimo, mukarera abana banyu neza."
"Na we [Perezida Paul Kagame], hari icyo abasaba. Icya mbere ni ukuwusigasira, nyuma yaho aratugira inama ngo noneho nimureke dukore twiteze imbere dukire, dukize n’igihugu cyacu."
Dr. Edouard Ngirente kandi yasabye aba baturage gukora imirimo yabo ibateza imbere, bakarera abana babo neza babarinda kugwingira ndetse banabajyana mu mashuri.
Mukandamage Josephine uri mu bagejejweho izo mpanuro yagize ati "Iyo umuturage akorana n’umuyobozi ibikorwa by’iterambere bituma haba ubusabane mu gukomeza kubaka igihugu no kwiteza imbere.”
Muri iki gikorwa kandi hari bamwe mu baturage baterewe imbuto y’ibirayi, aho umwe muri bo Ndacyayisenga Théobald, avuga ko ari igikorwa azi neza akamaro kacyo.
Ati "Muri 2015 naguze inka ya kijyambere none izimaze kuyikomokaho zigera ku munani naziragije abavandimwe banjye. Niyubakiye inzu y’agaciro ka miliyoni 18 Frw kandi n’abana banjye biga neza, byose mbikesha ubuhinzi na gahunda ya leta ya nkunganire n’ubwishingizi."
Muri iki gihembwe cy’ihinga 2025 B, mu Karere ka Burera bateganya guhinga ibirayi kuri hegitari zirenga 8000, bizunganirwa n’ibigori, ibishyimbo, ingano n’ibindi bihingwa ngandurarugo ndetse n’imboga.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!