00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Kujya gushakira imbuto y’ibirayi muri Uganda byabaye kera habayeho

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 13 November 2019 saa 03:36
Yasuwe :

Ikibazo cyo kubura imbuto y’ibirayi mu Karere ka Burera cyane cyane mu Murenge wa Cyanika cyagiye kigaragazwa n’abahinzi, aho akenshi bajyaga kuyigura muri Uganda nabwo ibahenze kubera kutagira abatubuzi bahagije b’iyi mbuto.

Kuri ubu ariko iki kibazo cyahindutse umugani mu Mirenge ihana imbibi n’umupaka wa Uganda nka Cyanika, Kagogo, Kivuye, n’indi kuko bifitiye abatubuzi b’imbuto y’ibirayi bayibagezaho ku gihe yizewe kandi ihendutse.

Umwe mu bahinzi b’ibirayi Niyoyita Claudine wo mu Murenge wa Cyanika avuga ko ikibazo cyo guhinga imbuto y’ibirayi ivuye muri Uganda bamaze kubyibagirwa.

Ati “Twahingaga ibirayi ari uko imbuto ivuye muri Uganda, tukayigura tutanayizeye kuko hari ubwo twayihingaga igafatwa n’indwara, ariko ubu twishatsemo ibisubizo habonetse abatubuzi b’imbuto y’ibirayi, kandi urabona ko mu mirima bimeze neza twiteze umusaruro mwiza”.

Akomeza avuga ko muri bo hari bamwe bamenye kuyihunikira, amafaranga bajyanaga muri Uganda akaba asigaye akora ibindi.

Uwingeneye Maire Grace avuga ko ubu basigaye bahinga ibirayi byamara kwera bagakuramo ibinini bikajya ku isoko naho ibito bakabihunika ngo bizavemo imbuto.

Ati “Hari n’abatubuzi bazitubura ubu ntawavuga ngo abuze ibirayi byo guhinga nk’uko mbere ubuyobozi bwadusuraga ikibazo cya mbere kikaba icyo kubura imbuto, twishatsemo bisubizo ku buryo iki kibazo cyabaye nk’umugani iwacu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Amani Wilson, avuga ko bakomeje gukangurira abaturage kwishakamo ibisubizo bakituburira imbuto ari nabyo bimaze gutanga umusaruro.

Ati “Kuri icyo cyo kwishakamo ibisubizo bakituburira imbuto y’ibirayi ni cyo twakomeje kubakangurira, ni byiza cyane ko ubu bamwe bamaze kubishyia mu bikorwa kandi bamaze kubona umusaruro wabyo. Ubu ntibikiri ngombwa ko bambuka ngo bajye kuyigura muri Uganda ahubwo bayishakaho, ari nako tubikangurira n’abandi kuko dufatanyije n’abaturage twamaze kubona ko bishoboka”.

Aba baturage basaba ko bakongererwa abatubuzi bo kubafasha kuko kugeza ubu imbuto igurwa ku mafaranga menshi aho ikilo gihagaze ku mafaranga ari hagati ya 500 na 600 FRW, bityo imbuto y’ibirayi byiza igahingwa n’ufite amikoro ahagije.

Abahinzi bavuga ko batagikura imbuto muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages