Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko kugeza uyu munsi ingo zirenga 82.907 zimaze guhabwa amashanyarazi ndetse barajwe inshinga no kuyageza ku miryango 8.879 itarayagezwaho.
Mu mwaka wa 2017, mu kwegereza abaturage amashanyarazi, Akarere ka Burera kari kageze kuri 23,4% mu gihe umwaka wa 2024 wasize kageze kuri 51%.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko barajwe inshinga no kugeza amashanyarazi ku miryango itarayagezwaho.
Ati “Ingo zagejejweho amashanyarazi kugeza ubu ni 82.907 mu miryango 91.786 bingana na 90,3% by’imiryango imaze kuyagezwaho, aho hasigaye ingo 8.879 kandi dukomeje gukorana n’inzego zose muri rusange zibifite mu nshingano kugira ngo nabo bagerweho.”
Meya Mukamana yakomeje agaragaza ko aho amashanyarazi amaze kugezwa ubukene bwagabanutse, kuko amahirwe yo guhanga imirimo yahise aba menshi kuri bo. Ubukene bwavuye kuri 50,4% bugera kuri 21,79%.
Biteganyijwe kandi ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere y’imyaka itanu (NST2) aka karere kazagezwamo ibilometero 63 by’imihanda izaba icaniwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!