Muri ubu bukangurambaga bwiswe "Tubatuze Heza" bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, buzasiga abaturage bari mu miryango 441 itagiraga aho kuba yubakiwe ndetse n’indi 2007 yari utuye mu nzu zangiritse n’izituzuye ifashwe kubona aho gutura heza.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Soline Mukamana, avuga ko muri iyi gahunda bazibanda cyane ku gukorana n’abafatanyabikorwa b’Akarere n’abaturage.
Yagize ati "Bugagamije gukemura ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage, aho twongeye tugasubira inyuma tureba muri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga. Ntabwo rero yaba ku isonga adatuye abantu heza, ubu dufite ingo 441 z’abaturage bacu badafite ahantu ho kuba ndetse n’ingo 2007 zifite inzu zitameze neza niyo mpamvu twakoze ubu bukangurambaga."
Meya Mukamana, yasabye abaturage bari kubakirwa ko bagira uruhare mu bibakorerwa bakabigira ibyabo ndetse n’abandi baturage ko bakomeza gufatanya mu gushaka igisubizo cyo gituza aheza bagenzi babo.
Umwe mu baturage bagiye kubakirwa, Ndayambaje Léonard w’imyaka 62 avuga ko inzu ye yari yaramunaniye kubera ko yayubakishaga amabuye n’itaka ryoroshye igahita igwa, bikamuviramo kuyimukamo agakodesherezwa n’Akarere kuko nta bushobozi yari afite.
Ntirenganya Innocent ni umuturage utuye mu Mirenge wa Rugarama, we yagize ati "Iki ni igitekerezo cyiza natwe nk’abaturage turagishyigikiye kuko aba baturage ni abaturanyi bacu. Kubaka biba bigoye cyane kubadafite ubushobozi, kuba tubonye itaka ibindi natwe tugiye kugerageza dukure bagenzi bacu mu nzu mbi."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!