Byafashwe mu ijoro ryakeye, ahagana saa saba z’ijoro, aho inzego z’umutekano zabonye abagabo bari bikoreye ibi biyobyabwenge na magendu, babikuye mu gihugu cya Uganda, babona Polisi bakikanga bakabitura hasi bakiruka, gusa babiri muri bo bafashwe abandi baratoroka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere, Nsengimana Aloys, avuga ko mu bari bikoreye ibi biyobyabwenge hafashwemo babiri gusa ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye.
Yemeza ko abatunda ibiyobyabwenge bamaze kugabanuka ku buryo bufatika, kubera ingamba zikaze zafashwe n’inzego z’umutekano.
Yagize ati "Mu bari bikoreye ibi biyobyabwenge na magendu hafashwemo babiri abandi baratoroka, dukomeza gukangurira abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko bimunga ubukungu bwabo n’ubw’igihugu, gusa nabo bamaze kubyumva kuko n’abafashwe baturuka mu Karere ka Gakenke”.
Yakomeje avuga ko kuva inzego z’umutekano zashyiraho ingamba zikarishye zo kurwanya ibiyobyabwenge, ababyijandikagamo bamaze kugabanuka cyane.
Ibi biyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga bingana na litiro 623, magendu zirimo amasashi ibihumbi 44, amavuta ya movit amacupa 156 n’amavuta anyereza imisatsi amacupa 66, byose hamwe bifite agaciro kangana na 3,300, 200Frw.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!