Abahinzi bashumbushijwe ni abakorera ubuhinzi bw’ibirayi mu bishanga byo muri Burera bihuriweho n’Imirenge ya Nemba, Rwerere na Cyeru, bari bahuye n’igihombo cyaturutse ku mihindagurikire y’ikirere yatumye izuba riba ryinshi ntibabona umusaruro wari uteganyijwe.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri BK Insurance, Alice Rwagasana, yavuze ko mu Karere ka Burera bakorana n’amakoperative umunani, kandi ko adashobora guhura n’igihombo igihe yishinganishije kuko bagobokwa mu gihe cy’ibiza kandi vuba.
Ati "Hano dukorana n’amakoperative umunani y’abahinzi b’ibirayi. Abahuye n’ibiza twaje kubashumbusha kuko twabashyikirije sheki ya miliyoni 23 Frw, tubazanira n’amapombo yo gukoresha birinda indwara zifata ibihingwa.”
“Turashishikariza abatari mu bwishingizi ko babufata kugira ngo birinde ibihombo, dore ko iyo bahuye n’ibiza tubagoboka."
Ndacyayisenga Théobald na bagenzi be bakorera ubuhinzi kuri hegitari zigera 347, basabye abandi bahinzi kwishinganisha kuko bamaze kumenya akamaro kabyo.
Ati "Batwishyuye arenga miliyoni 18 Frw muri izi zatanzwe. Turashishikariza abahinzi bandi kujya bashinganisha ibihingwa byabo kuko bituma utabogoza mu gihe cy’ibiza."
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Burera, Nizeyimbabazi Jean de Dieu, yavuze ko nk’abashinzwe ubuhinzi bagiye kurushaho kumenyekanisha gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.
Ati "Gahunda nk’iyi turakomeza kuyamamaza kugira ngo mu gihe abahinzi bahuye n’ibihombo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe cyangwa ibyonnyi bagobokwe."
Atangiza igihembwe cy’ihinga cya 2025 B mu Karere ka Burera, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, na we yibukije abahinzi ko leta yabahaye amahirwe yo kubunganira kandi badakwiriye kuyapfusha ubusa.
Ati "Iyo twaje kubasura ntabwo aba ari urugendo gusa, ahubwo tuba tugira ngo turebere hamwe ibyo twagezeho. Ikijyanye na nkunganire, ntabwo Umukuru w’Igihugu [Perezida Kagame] yaguha nkunganire mu buhinzi ngo nurangiza ubipfushe ubusa."
"Ese mwari muzi ko mufite nkunganire ya 40% Umukuru w’Igihugu yabahaye mu bwishingizi? Rero kutagira ubwinshingizi mu buhinzi n’ubworozi uba uhomba kuko ya mafaranga Leta igutangira, iyagutangira ari uko wafashe ubwishingizi.”
Yakomeje agira ati "Mureke twishingane twese kuko iyo ugize ibyago hakaza ibiza, mwabonye ko ibigo by’ubwishingizi bibagoboka yaba ari ibihingwa cyangwa amatungo.”
Gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa ya ’Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi’, yatangijwe mu gihugu hose muri Mata 2019. Kuri ubu imibare igaragaza ko mu myaka igera kuri itanu imaze itangijwe yitabiriwe ku kigero cya 5% gusa.
Leta y’u Rwanda isanga umubare w’abamaze kwitabira ubwishingizi ukiri muto cyane, ari na yo mpamvu muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu igihugu kigenderaho, ubu hafashwe umwanzuro ko muri iyi gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa hazashorwamo miliyari 20 Frw nk’uruhare rwa Leta mu kunganira umuhinzi n’umworozi.
Ibyo bizatuma ubwo bwishingizi buva kukigero cya 5% buriho ubu buzagere ku kigero cya 30% mu myaka itanu iri mbere.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!