00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Batanu bahitanywe n’ikirombe

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 15 July 2015 saa 04:02
Yasuwe :

Abagabo batanu bo mu Karere ka Burera, ahitwa Nyarubuye mu Murenge wa Kagogo mu kagari ka Nyamabuye, kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga, baguye mu kirombe cya Bugarama, bari gucukura Wolfram.

Abitabye Imana barimo uwitwa Munyambaraga Jean Claude w’imyaka 30 y’amavuko, Nshimiyimana JMV w’imyaka 23, Ryabonyende Peter w’imyaka 22, Semirombero Emmanuel wari ufite 41 na Niyonsaba Etienne wari ufite imyaka 20.

Nk’uko bitangazwa n’abaturiye icyo kirombe, babiri muri abo bagabo ni bo babanje gupfiramo, abandi 3 baza kugwamo ubwo bajyaga kureba icyabaye kuri bagenzi babo.

Ubuyobozi bw’isosiyete NBM yacukuraga Wolfram muri icyo kirombe, bwo bwatangaje ko bwari bwarabonye ko harimo ikibazo cy’umwuka mucye cyane wo guhumeka, buhitamo kuba buhagaritse kugicukuramo.

Mu itangazo Minisiteri y’umutungo kamere yashyize ahagaragara, ivuga ko impanuka zo mu birombe zongeye kugaragara, ahanini zigaterwa n’abitwikira ijoro bagacukura mu buryo butemewe n’amategeko.

Ivuga ko abacukura mu masaha atari ay’akazi, nta bikoresho n’imyambaro byabugenewe byo kwirinda bambaye, ko bagomba kubihagarika kuko bitemewe kandi bihanwa n’amategeko, uretse ko rimwe na rimwe binabaviramo urupfu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .