Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda byahuje abaturage mu ngeri zose bahagarariye abandi, basanze muri ako Karere hakigaragara udutsiko usanga twarabaswe no kwishyira hejuru bakirutisha abandi, ruswa, itonesha n’icyenewabo biyemeza guhindura imyumvire bakarandura ibyo bibazo.
Zaraduhaye Joseph ni umuturage wo mu Murenge wa Butaro wagize ati "Ikijyanye n’abantu bakibonamo amoko, tugomba kumenya abo ari bo tukabigisha, tukaganira nabo, gahunda ya ’Ndi umunyarwanda’ ikamanuka mu baturage. Kwigisha ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ntabwo birangira uyu munsi ni uguhozaho twigisha."
Iradukunda Providence na we yagize ati "Ikibazo cyo kubiba amacakubiri ni ikibazo kidakwiye kujenjekerwa, nk’urubyiruko tugiye kumanuka twegere urubyiruko rugenzi rwacu rukibonamo ivangura. Ku mashuri tuzabigisha Ndi Umunyarwanda kuruta ndi Umunya-Burera.”
Musabyimana Jean Claude wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yahishuye inkomoko y’udutsiko two muri zone y’amakoro, avuga ko ari ikibazo kikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda asaba abaturage ko bakwiye gushira amanga bakabirwanya.
Yagize ati "Nagize amahirwe mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize nza kuba mu itsinda ryarebaga ako ibibazo byifashe muri aka gace kegereye ibirunga, twaganiye n’abantu benshi tuvugana byinshi ndetse duhabwa n’umukoro wo kubikosora. Bimwe byarakosotse ariko hari n’ibindi bigihari. Ikibazo gikomeye cyagaragaraga icyo gihe yari imyumvire cyane cyane yo kwikunda."
"Ubwabyo si bibi kuba wakunda abantu muvuka hamwe, gukunda abantu mufite icyo musangiye, mufitanye isano y’amaraso, ntabwo ari bibi ariko ikintu cyose iyo kirengeje kiba kibi cyane cyane iyo kirenze aho cyagombaga kugera."
Musabyimana yagaragaje ko ibyo bafata nk’urukundo ubwabyo atari bibi ariko kubikabiriza bagashaka kubirutisha abandi cyangwa Ubunyarwanda aribyo usanga byaremye udutsiko dutuma abenshi bagwa mu makosa n’ibyaha.
Ati "Utwo dutsiko twose twasanze hari ibintu byo gukabya mu kwiyumva cyane mu ndorerwamo y’aho umuntu avuka n’abo bavukana bikagukoresha amakosa kandi tubyirinze byadukiza. Urwo rukundo rurenze rwo kwikunda, abo muvuka hamwe bidukoresha n’amakosa bikarangira bibaye udutsiko dushingiye aho abantu bagiye baturuka ngo bamwe baturutse aha, abandi baturuka aha, utwo dutsiko dushingiye aho abantu bavukiye hano noneho bisanzwe bivamo."
Mu bihe byashize mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu aritwo tuvugwa nka zone y’amakoro, hakunze kumvikanayo amacakubiri ashingiye ku duce kuko hari abibonaga mu gice bavukamo, bakabigira impamvu yo kwishyira hamwe aribyo byagiye bibyara udutsiko tukibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Kuri ubu iyi myumvire igenda ihinduka binyuze muri gahunda nyinshi za leta zirimo ndi Umunyarwanda aho abaturage bahurira bakaganira ku isano nyayo Abanyarwanda bafitanye no kurenga amateka mabi yasenye ubumwe bwabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!