Hashize imyaka itari mike humvikana izina Abarembetsi mu Karere ka Burera, aho bakunze gutunda, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge baba bakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bagamije kubicuruza mu Gihugu imbere, gusa rimwe na rimwe bagafatwa n’inzego z’umutekano.
Iki kibazo kandi kivugwa kuri bamwe mu bayobozi b’imidugudu bahabwa ruswa n’aba barembetsi, bakabashakira inzira zo gucishamo ibyo biyobyabwenge na magendu baba bikoreye.
Guverineri w’inta y’Amajyaruguru Gatabazi Jeans Marie Vianney, aherutse kuvuga ko Umudugudu uzajya ufatirwamo ibiyobyabwenge umuyobozi wawo agomba kujya abiryozwa.
Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ihana imbibi n’umupaka w’u Rwanda na Uganda, bavuga ko abarembetsi bafite amayeri akomeye yo kwambutsa ibiyobyabwenge, aho baba bitwaje intwaro zirimo amacumu, imipanga, ibisongo n’izindi za gakondo zo kurwanya ababitanbika imbere, ariko kandi bakavuga ko hari abayobozi b’imidugudu babibafashamo bakabanza kubamenyera inzira bacamo, aho badashobora guhura n’abashinzwe umutekano.
Umwe mu batifuje ko izina rye rigaragazwa ku mpamvu z’umutekano we yagize ati " Hari abayobozi b’imidugudu imwe n’imwe bagitiza umurindi abarembetsi, kubera ko hari ibyo baba babahaye, ugasanga barabashakira aho kunyura babakwepesha inzego z’umutekano. Biragoye ko ibiyobyabwenge byacika burundu kuko n’iyo wibeshye ugatanga amakuru aba bayobozi bagutungira agatoki ba barembetsi, bakaba batugirira nabi, hari utanga amakuru agahunga urugo rwe da !”.
Undi na we yagize ati " Hari ubwo tugira ubwoba bwo gutanga amakuru ku barembetsi, kuko twagombye kuyatanga bwa mbere ku bakuru b’imidugudu, ariko haracyari abakorana nabo, ni uko inzego z’umutekano zishyiramo ingufu mu kubirwanya naho ubundi biragoye, ariko banahagurukire abo bayobozi b’imidugudu bakifatanya n’aba barembetsi batuzonze"
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana yavuze ko icyemezo bafashe mu guhangana n’iki kibazo harimo gusobanurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ingaruka n’igihombo bigira ku muryango, bakanabasobanurira uruhare rwabo mu kubirwanya.
Akomeza avuga ko mu gihe hari agace kagaragayemo ibiyobyabwenge, umuyobozi waho agomba kubibazwa, byanaba ngombwa agasezererwa mu kazi cyangwa akimurirwa ahandi.
CIP Rugigana avuga ko mu gihe hari ibimenyetso bigaragaza ko umuyobozi w’umudugudu agira uruhare mu gukingira ikibaba ababicuruza, agomba gushyikiriza ubutabera, asaba abaturage kutabiceceka aho babibonye kuko umutekano wabo urinzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko kuba ibiyobyabwenge bidacika burundu ari ikimenyetso ko hari abo batari kumwe mu rugamba rwo kubirwanya, gusa anemeza ko umuyobozi wese byagaragara ko abiri inyuma atazihanganirwa.
Yagize ati "Kuba ibiyobyabwenge bidacika burundu ni ikimenyetso cyo kuba hari abo tutari kumwe mu rugamba rwo kubirwanya. Ubu turimo kuzenguruka imirenge inyuranye ikora ku mupaka dukorana inama n’abaturage, ari nako tuganira n’abayobozi b’imidugudu tubibutsa ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kubirwanya, umuyobozi bizagaragaraho ko akingira ikibaba abarembetsi we usibye no kumweguza ku mirimo ye, agomba kubihanirwa n’amategeko".
Mu Karere ka Burera nibura mu gihe cy’ukwezi kumwe hashobora kumenwa ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 30 byiganjemo Kanyanga, urumogi, n’izindi nzoga z’inkorano zitemewe byinjijwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO