Burera: Baheruka amazi meza ubwo Perezida Kagame yari yabasuye

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 19 Mata 2019 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Butaro mu Akarere ka Burera, bavuga ko baheruka kuvoma amazi meza ubwo Perezida Kagame yabasuraga, bakaba nayo barayahawe nyuma yo kumara imyaka itatu bavoma amazi y’ibishanga.

Ubwo Umukuru w’Igihugu Kagame yagiriraga uruzinduko mu murenge wa Butaro kuya 24 Mutarama 2019, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro kaminuza yaho, muri iyo minsi nibwo abaturage bubakiwe amavomo atatu bagezwaho amazi meza, ariko amaze gutaha ayo mavomo ahita afungwa.

Aba baturage bavuga ko bari batangiye kwizihirwa kubera ko bari babonye amazi meza nk΄igitangaza, ariko baza gutungurwa no kuyavoma umunsi umwe gusa.

Bimenyimana Evode yagize ati “Twamaze imyaka itatu dukoresha amazi yo mu bishanga, tuyanywa, tuyatekesha akora imirimo yose, turwaza abana buri munsi. Abayobozi bamaze kumenya ko Perezida wacu azadusura, bahise batwubakira igitaraganya amavomo atatu, amazi bayaduhaye uwo munsi yadusuye, amaze gutaha bwarakeye bahita bayafunga, dusubira ku kacu. Twibaza niba tuzajya tuvoma amazi meza ari uko abayobozi bakuru badusuye bikatuyobera"

Mukangwije Beatha nawe ati "Amazi dukoresha ni ayo mu gishanga, aba yuzuyemo imyanda, iyo tugize amahirwe imvura ikagwa tuba tubonye ayo kunywa, nyamara ubwo Kagame Paul wacu yadusuraga bahise bayaduha, tuyavoma uwo munsi gusa”.

Akomeza agira ati “Yafunguwe Perezida aje, agiye barayafunga, niba bashaka n’amafaranga twayatanga ariko tukabona amazi meza. Ubu se ko ndwaye sindimo kunywesha imiti ibi biziba, ubwose ndivura cyangwa ndiroga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w΄Umurenge wa Butaro Ndayisaba Egide, avuga ko ayo mazi yafunzwe na rwiyemezamirimo, ariko bagiye kuvugana nawe akayafungura.

Yagize ati "Ni rwiyemezamirimo wari wubatse iyi migezi ariko ahitamo gukoresha umwe, ariko tugiye kuganira nawe ahafungure cyangwa awuhe undi mugenzi we ahakoreshe, ariko abaturage babone amazi meza, kuko amazi arahari. Turavugana nawe muri iki cyumweru afungure iyi migezi yose, iki kibazo turagihagurukira kandi barayabona turabibijeje".

Muri uyu Murenge wa Butaro abaturage bakoresha amazi mabi bangana na 25%, akenshi aya mazi bayavoma mu mibande no mu migezi itemba, ari ho bahera basaba guhabwa amazi meza ngo nabo bagire ubuzima bwiza.

Abo muri Butaro baheruka amazi ubwo Perezida wa Repubulika yari yaje mu murenge wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza