00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Asaga miliyari imwe agiye gushorwa mu kubaka isoko ryambukiranya imipaka

Yanditswe na

Bony Bazatsinda

Kuya 26 February 2016 saa 09:45
Yasuwe :

Abakoresha umupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, bavuze ko biteguye kubyaza umusaruro isoko ryambukiranya imipaka rigiye kuhubakwa, rizuzura ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1 na miliyoni 323.

Iri soko rizaba rifite amagorofa atatu, rizaba rifite ahacururizwa, ahabikwa ibicuruzwa n’indi mirimo ikorerwa mu isoko. Bamwe mu basanzwe bakoresha uyu mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu mirimo yabo ya buri munsi harimo n’abacuruzi, babwiye IGIHE ko bagiye gukora mu buryo bwiza bitandukanye na mbere.

Mukantwari yagize ati “Twahoraga muri Uganda tujya gukora ubucuruzi bw’akajagari. Ubu noneho tugiye kujya turangurira hafi. Ibi bizatuma haboneka imirimo mishya, duhange ubundi bucuruzi bujyanye n’igihe.”

Ibi binashimangirwa n’abasanzwe bafite inzu z’ubucuruzi muri santere ya Cyanika hafi y’iri soko, bishimiye ko bagiye kubona abakiriya kuko ngo igiye guhinduka umujyi ukomeye.

Imirimo yo gushyiraho ibuye fatizo ahazubakwa iri soko yabaye ku wa 24 Gashyantare 2016, aho Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba yasabye abakoresha uyu mupaka kuwubyaza umusaruro kuko amahirwe nk’aya ari bo aba ashyiriweho.

Amafaranga yo kuryubaka azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Akarere ka Burera hamwe n’abandi baterankunga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba ashyiraho ibuye fatizo ahazubakwa isoko
Abasanzwe bakora ubucuruzi ngo biteguye kubyaza umusaruro iri soko
Abakora ubucuruzi banyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda bishimiye icyo gikorwa
Abayobozi bafata ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages