Abacuruza ibiyobyabwenge bazwi nk’Abarembetsi bakubise Evelien Twagirumuhire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabyiniro mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, ubwo yari agiye kubafatana ibyo bari bikoreye, ariko ubuyobozi bw’Umurenge burabihakana.
Umuturage wo mu Kagari ka Kabyiniro babwiye IGIHE ko ahagana mu ma saa munani z’amanywa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Gashyantare 2015, umuyobozi w’Akagari yahagaritse abari bikoreye ibiyobyabwenge bazwi ku izina ry’abarembetsi, maze umwe muri bo aramukubita, maze bahita biruka.
Nk’uko uwo muturage utashatse ko amazina ye atangazwa yakomeje abivuga, abo barembetsi bavaga mu gihugu cya Uganda bikoreye ibibyobwenge, uwitwa Semasaka usanzwe uzwiho kubicuruza akubita umuyobozi w’Akagari.
Amakuru yo gukubitwa kwa Twagirumuhire yamaganiwe kure na Jean Marie Vianney Nkanika Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, wabwiye IGIHE ko umuyobozi w’Akagari atakubiswe nk’uko bivugwa n’abaturage, ngo kuko ntawari kumukubita ari kumwe na bo, dore ko havugijwe induru bagahurura ari benshi.
Nkanika akomeza avuga ko umuyobozi w’Akagari yahagaritse abarembetsi bagakubita hasi agafuka k’ibiro 50 karimo ibinyobwa bitemewe mu Rwanda nka waragi, bluesky n’ibindi.
Akomeza avuga ko umuyobozi w’akagari ka Kabyiniro yabonye abarembetsi ubwo yagendaga mu Kagari areba uko abaturage bashyirwa mu byiciro by’ubudehe, abahamagaye bariruka abaturage babavugiriza induru.
Ubuyobozi bw’ umurenge buhakana ko abo barembetsi ari abo mu murenge wa Cyanika ahubwo ko ari abaturuka mu karere ka Musanze.
Nyamara ariko avuga ko abaturage b’Umurenge ayobora bambuka bakajya kunywera inzoga zirimo n’izitemewe mu Rwanda, bakagaruka basinze, bikaba imbogamizi ku mutekano muri ako gace.
Si ubwa mbere havuzwe inkuru z’abayobozi bakubitwa n’abarembetsi, kuko mu mwaka ushize na bwo bakubise bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze mu Karere ka Gicumbi.



















TANGA IGITEKEREZO