00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abarenga 1600 bakuwe mu bukene no korozwa amatungo magufi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 May 2025 saa 03:35
Yasuwe :

Abaturage 1603 bo mu Karere ka Burera bamaze kuva mu bukene nyuma yo guhabwa amatungo magufi arimo inkoko, ihene, intama, yabafashije gukirigita ifaranga.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo muri rusange (EICV7) bugaragaza ko Akarere ka Burera kavuye kuri 49% mu kugira ubukene bukabije kagera kuri 22% muri iki gihe.

Abaturage bagera kuri 1603 bahawe amatungo magufi barimo imiryango 1300 yahawe inkoko icumi kuri buri rugo, abitwaye neza bagera kuri 438 barongera borozwa ihene n’intama. Indi miryango 303 yo yahawe ingurube.

Aya matungo magufi bayahawe binyuze mu mushinga PRISM washyizweho na Leta y’u Rwanda uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB.

Nyiragasanzwe Béatrice utuye mu Mudugudu wa Cyeza mu Kagari ka Kabyiniro mu Murenge wa Cyanika, yavuze ko yahawe ingurube bagendeye ku mibereho mibi yari afite, aho yari abeshejweho no guca inshuro.

Ati “Bakimpa ingurube rero kujya gukorera abandi narabiretse, ntangira kuyitaho kugira ngo mbone umusaruro. Ubwa mbere yabwaguye ibibwana umunani nituramo bibiri ibindi ndabigurisha nguramo ingurube nkuru, ubwa kabiri yabwaguye ibibwana bitanu ndabigurisha natishamo isambu mpingamo, ubu nongereye ikiraro mbasha kubona ifumbire kandi iterambere riri mu nzira.’’

Nzabahambya Euphrem utuye mu Mudugudu wa Gakenke mu Kagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika we avuga ko yahawe inkoko icumi, ubu buri cyumweru abona amagi hagati ya 70 na 80 bikamufasha mu kwishyurira abana be amashuri. Uretse ibi yaguze intebe zo mu nzu ndetse anavugurura inzu ye.

Muhawenimana Elie ukuriye itsinda Twiteze imbere rigizwe n’aborozi b’inkoko 30 bo mu Murenge wa Gahunga mu Kagari ka Gisizi, we avuga ko bishyize hamwe batangira gucuruza ibiryo by’amatungo nyuma yo kubona ko babigura kure cyane.

Ati “Twatangiriye ku bilo 400 ubu tugeze ku rwego rwo kugura toni y’ibiryo by’amatungo tukabicuruza bigashira, dufite intego kandi yo kujya tujya kubirangura i Kigali ku buryo nta baturage bazongera kubibura.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, avuga ko amatungo magufi yahawe abaturage atabakuye mu bukene gusa kuko yanarwanyije imirire mibi n’igwingira ku kigero cyo hejuru.

Ati “Impinduka zabaye bwa mbere ni ukuzamura ubukungu bw’umuturage, icya kabiri twagiraga ikibazo cyo kubona amagi muri za ECD ubu abana babona amagi n’aho bayagurira hafi. Ubu mu ibarura ritaha ry’imirire tuzabona impinduka kandi na ya magi twishimira ko bayagurisha bakabona amafaranga.’’

Binyuze mu mushinga wa PRISM mu Karere ka Burera hamaze kubakwa isoko rya kijyambere rihuza Gatebe na Kivuye, hubatswe ibagiro ry’ingurube riri mu Murenge wa Butaro, hubatswe iguriro ry’imiti y’amatungo n’ibindi byinshi.

Nyiragasanzwe avuga ko ingurube yahawe yamufashije kuva mu bukene
Ingurube Nyiragasanze yahawe igiye kubwagura bwa gatatu
Nzabahambya avuga ko inkoko icumi yahawe zatumye buri cyumweru abona amagi 80, amufasha kwishyurira abana be ishuri
Gucuruza ibiryo by’amatungo hafi byatumye babona amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .