00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abanyeshuri bishe mugenzi wabo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 June 2026 saa 05:36
Yasuwe :

Mu ishuri ryisumbuye rya Kagogo riherereye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera habaye gushyamirana gukomeye kw’abanyeshuri, umwe bimuviramo urupfu.

Amakuru aturuka i Kagogo avuga ko ihangana ry’aba banyeshuri ryabereye mu nyubako bararamo ku mugoroba wo ku wa 11 Kamena 2026, aho bapfaga telefone, abayobozi b’ishuri babimenya mu gitondo.

Umuturage yagize ati “Abana b’abahungu bapfuye telefone mu nzu bararamo [dortoire] kugeza ubwo bicana, umwe abigenderamo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace, yabwiye IGIHE ko uku gushyamirana kwatumye abanyeshuri bakomereka, umwe bimuviramo urupfu.

Ati “Habayeho gushyamirana kwa bamwe mu banyeshuri, biza kuvamo gukomereka kuri bamwe, bajyanwa kuvuzwa, umwe mu bakomeretse yitaba Imana.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu munyeshuri batawe muri yombi.

Ishuri ryisumbuye rya Kagogo riri mu Karere ka Burera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages