Amakuru aturuka i Kagogo avuga ko ihangana ry’aba banyeshuri ryabereye mu nyubako bararamo ku mugoroba wo ku wa 11 Kamena 2026, aho bapfaga telefone, abayobozi b’ishuri babimenya mu gitondo.
Umuturage yagize ati “Abana b’abahungu bapfuye telefone mu nzu bararamo [dortoire] kugeza ubwo bicana, umwe abigenderamo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace, yabwiye IGIHE ko uku gushyamirana kwatumye abanyeshuri bakomereka, umwe bimuviramo urupfu.
Ati “Habayeho gushyamirana kwa bamwe mu banyeshuri, biza kuvamo gukomereka kuri bamwe, bajyanwa kuvuzwa, umwe mu bakomeretse yitaba Imana.”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu munyeshuri batawe muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!