00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abahinzi basabiwe umwanya mu itegurwa ry’imihigo y’Akarere

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 20 December 2021 saa 11:17
Yasuwe :

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda watangiye ubukangurambaga mu mushinga wo gufasha abahinzi bo mu Karere ka Burera kugira uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’Akarere, kugira ngo ibibazo byabo birusheho gushakirwa ibisubizo mu buryo burambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Nshimiyimana Jean Baptiste, avuga ko guha umuhinzi umwanya mu itegurwa ry’igenamigambi ry’Akarere bizabafasha kuzamura umusaruro kuko hazibandwa mu gukemura ibibazo bahuraga nabyo.

Yagize ati "Uyu mushinga turizera ko uzadufasha guhura n’abahinzi kugira ngo batange ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi, wasangaga uruhare rw’umuhinzi ari rucye bikagabanya umusaruro wabonekaga, ariko ubu bizadufasha kongera umusaruro twabonaga biteze imbere umuturage n’igihugu muri rusange."

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abahinzi muri aka Karere, Munyakazi Jean Paul, avuga ko ubu bukangurambaga buzabafasha kuzamura uruhare rw’abahinzi mu mihigo y’Akarere, hagamijwe gusubiza ibibazo n’ibyifuzo by’abahinzi.

Yagize ati "Igenamigambi ridashingiye ku muturage ntawakwizera uburambe bwaryo, biba biteye isoni ugiye gukora igenamigambi umuturage atabigizemo uruhare kuko ntiyabazwa ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo atagizemo uruhare. Ubu hagiye guhuzwa umuhinzi n’umuyobozi mu itegurwa ry’imihigo kandi dufite icyizere ko bizatanga umusaruro mu gusubiza ibibazo abahinzi bahuraga nabyo."

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Transparancy International Rwanda, uharanira kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu kuzamura uruhare rw’umuturage mu mihigo y’uturere, Consolatrice Uwingabire, avuga ko nyuma y’iyi gahunda, umuhinzi azatera imbere mu bukungu bishingiye ku mwuga akora uzaba wanogejwe.

Yagize ati "Ubundi usanga umuhinzi atagira umwanya wo kwicara ngo asesengure ibyo akeneye mu igenamigambi, ibyo nibyo tugiye gushyiramo imbaraga. Uyu mushinga tuwitezeho kuzamura umuhinzi bitari mu kongera umusaruro mu mihigo gusa ahubwo no ku nyungu bawukuramo bityo bibongerere ubukungu n’ubw’igihugu."

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko mu Rwanda urwego rw’ubuhinzi ruhagarariye 50% rw’ibyoherezwa mu mahanga, ndetse rukaba ruri mu nzego zigira uruhare runini ku bukungu bw’u Rwanda.

Bikekwa ko urwego rw’ubuhinzi ruha akazi abagera kuri 75% by’abaturage b’Akarere ka Burera.

Abahinzi basabiwe umwanya mu itegurwa ry'imihigo y'Akarere ka Burera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages