00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Yafatanwe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amakorano

Yanditswe na

Besabesa M. Etienne

Kuya 20 December 2013 saa 07:06
Yasuwe :

Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata, mu karere ka Bugesera, hafungiye umusore witwa Gisaro Yohani, wavumbuwe afite amafaranga y’amakorano ubwo yaragiye kwishyura mu kabari kitwa “Red Lion”.
Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko akomoka mu mudugudu wa Nyarugati, Akagari ka Kinazi, mu murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.
Amakuru dukesha nyiri ako kabari, avuga ko uyu mugabo yageze mu kabari ke atangira kunywa inzoga, mukujya kwishyura bahise bavumbura ko inoti atanze ari (…)

Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata, mu karere ka Bugesera, hafungiye umusore witwa Gisaro Yohani, wavumbuwe afite amafaranga y’amakorano ubwo yaragiye kwishyura mu kabari kitwa “Red Lion”.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko akomoka mu mudugudu wa Nyarugati, Akagari ka Kinazi, mu murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.

Amakuru dukesha nyiri ako kabari, avuga ko uyu mugabo yageze mu kabari ke atangira kunywa inzoga, mukujya kwishyura bahise bavumbura ko inoti atanze ari inkorano, ari bwo abakora muri ako kabari bahise bitabaza inzego zishinzwe umutekano. Amaze gutabwa muri yombi, bamusanganye andi mafaranga ibihumbi 40 na yo y’amakorano.

Uyu musore ababjijwe n’inzego zishinzwe umutekano aho yari yakuye ayo mafaranga, yirinze kugira icyo atangaza.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Bugesera, burasaba abantu bose kuba maso maze bagacunga amafaranga bahabwa cyangwa bishyurwa, bakabanza kugenzura niba ari mazima.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages