Iki gikorwa cy’ubugiraneza uru rubyiruko rwagikoze ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024 kibera mu Mudugudu wa Nyirabumuntu mu Kagari ka Kayumba.
Iki gikorwa cy’ubugiraneza uru rubyiruko rwo mu Murenge wa Nyamata rukaba rwaragikoranye n’urundi rubyiruko rwo muri Amerika ruri mu itsinda rya Teen Challenge of Oklahoma.
Uyu mubyeyi nzamwitakuze Mariya, yabwiye IGIHE ko yabyishimiye cyane ndetse byamurenze.
Ati “Sinabona ibyo kuvuga bihagije, gusa aba bantu ndabashimira n’umutima wanjye wose.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko inzu ye yari yarasenyutse yari abayeho nabi kuko amazi yamusangaga mu nzu akanangiza ubwiherero bwe.
Ati “Mu buzima bwanjye ubwo mbonye aho ndambika umusaya hari byinshi bigiye guhinduka.”
Uukobwa umwe witwa Uwiduhaye Claire, we avuga ko bashimishijwe n’uko uyu mubyeyi yubakiwe inzu.
Ati “ Urebye byadushimishije cyane kuko yari abayeho nabi bitewe n’uko inzu ye yari yarangiritse.”
Undi witwa Deborah Sheckles yavuze ko banejejwe cyane no gufasha uyu mubyeyi.
Ati “Turigufasha uyu mubyeyi kuba heza kandi hatekanye atabangamirwa n’amazi y’imvura.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Kagari ka Kayumba, Ndekezi Joseph, na we yavuze ko bishimiye cyane kugira abafatanyabikorwa nk’aba babashije kubakira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Ni kenshi byifujwe ko iyi nzu yubakwa ariko rimwe na rimwe ubushobozi bukabura ariko twagize amahirwe tubona abafatanyabikorwa baduteye inkunga ikomeye cyane.”
Yakomeje ashimangira ko inzu y’uyu mukecuru yari ishaje cyane asoza asaba indi miryango gushishikarira gukora ibikorwa nk’ibi by’urukundo birimo no gusindagiza abatishoboye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!