00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera : Umwana w’imyaka 16 yiyahuye nyuma yo kubuzwa gukoresha telefone

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 7 July 2026 saa 07:14
Yasuwe :

Umwana w’umukobwa wo mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Rweru ufite imyaka 16 yiyahuye kubera kubuzwa gukoresha telefone.

Byabaye ku wa 4 Nyakanga 2026, ubwo uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yari amaze igihe kingana n’icyumweru yaragiye kubana na mukuru we.

Uyu mwana yari yarimenyereje gukoresha telefone ku buryo mukuru yagize impungenge arabimubuza, barabishwanira binakurura amakimbirane kugeza ubwo umwana asubiye iwabo mu rugo.

Ubwumvikane buke bwakomereje mu rugo, ubwo mukuru we yajyagayo agasaba nyina ko yabunga, ariko rubura gica kuko basanze na nyina hari iyo yari yaramwatse kubera kumurangaza cyane.

Ibi ntibyanyuze uyu mwana w’umukobwa ahubwo umunsi ukurikiyeho we yafashe icyemezo cyo gufata umushumi wo mu ngofero y’umupira w’imbeho aca inyuma y’urugo agenda nk’uri kwitemberera ariyahura.

Nyina yagize ati “ Yari umwana mukuru.. Sinari kumukurikira ngo mubaze ngo agiye he kuko numvaga agiye hafi ari buhite agaruka nta kibazo cyari gihari”

Mu masaaha ya nimugoroba ni bwo abana bari bavuye gushaka ubwatsi bw’amatungo batashye bavuga ko babonye umuntu umanitse mu giti bagiye kureba basanga ni wa mukobwa uri yamaze gupfa.

Nyina wa Uwimana yabishimangiye ati “ Baransubiza bati hano hari umwana uri kunanaba mu giti kandi ni uwawe. Ubwo ndagenda nsanga koko umwana wanjye yimanitse yazanye urufuzi rwinshi mbese byarangiye.

Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzumwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages