00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 August 2026 saa 03:57
Yasuwe :

Umwana w’imyaka 16 wo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita inkoni mu mutwe umusore w’imyaka 18 ubwo bakinanaga umupira, agahita apfa.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari cya Cyugaro mu Murenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko abo bana bari bari gukina umupira w’amaguru na bagenzi babo ahantu hari umurima.

Uwo mwana w’imyaka 16 ngo ikipe ye yaje kuva mu kibuga we ashaka gusubiramo bagenzi be baramwangira ariko akomeza gushwana na bo.

Ati “Uwo musore w’imyaka 18 rero baje gushwana cyane, umupira urangiye bakomeza gushotorana hanze y’ikibuga kugeza aho barwanye. Uwo musore w’imyaka 16 yari afite inkoni ayikubita mugenzi we mu musaya ahita atangira kuvirirana. Bakomeje kwiruka barwana bagera ahantu hari abaturage barabakiza.’’

SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko nyina w’uwo musore w’imyaka 18 yafashe umuhungu we amujyana iwabo w’uwamukomerekeje kugira ngo bamufashe kumuvuza. Ubwo bageraga mu mbuga ngo yahise yitura hasi, bahamagara Imbangukiragutabara ihagera yamaze gushiramo umwuka.

Ati “Wa mwana w’imyaka 16 wamukubise inkoni yahise ajya kwihisha kwa nyirarume, Polisi yahageze rero uwo musore ahamagara nyina agira ngo yumve uko byifashe Polisi ihita imenya aho aherereye ijya kumufata kugira ngo aryozwe icyo cyaha yakoze.’’

SSP Twizeyimana yavuze ko kuri ubu uwo musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages