Uyu mukecuru yitabye Imana ku wa 10 Kamena 2026, gusa abaturage baganiriye na TV1 bayibwiye ko yishwe n’inkoni yakubiswe mu mutwe n’umuhungu we ku wa 6 Kamena 2026.
Aba baturage bagaragaje ko uyu muhungu yari asanzwe akubita umubyeyi we, kubera ko hari igihe yamukubitaga bikarangira uwo mukecuru agiye kuba mu baturanyi ngo amuhunge.
Ati “Yaramukubise uwo mukecuru ajya kuba ku mukecuru bari baturanye, nyuma yahise amubwira ko agiye gusubira mu rugo umuhungu we nashaka amwice, asubiyeyo nibwo yamukubise icyo kintu cyamuviriyemo urupfu.”
Bakomeje bavuga ko uyu muhungu yari asanganywe imyitwarire idahwitse kubera ko nta kinyabupfura kimuranga, ndetse bamwe bavuga ko ibyo yakoraga yabiterwaga n’ibiyobyabwenge
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamduni Twizeyimana, yavuze ko uyu muhungu yatawe muri yombi ndetse ko iperereza rikomeje gukorwa.
Ati “Uyu mukecuru twumvise ko yitabye Imana aguye mu bitaro i Kigali ariko ku itariki 6 yari yakubiswe n’umuhungu we, abaturage baduhaye amakuru ko yamukubise turamufata, ubu yashyikirijwe RIB ari gukorwaho iperereza,”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!