00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Umugabo yishe umugore we utwite, agerageje kwiyahura biranga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 January 2018 saa 11:34
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 50 yishe umugore we wari utwite inda y’amezi arindwi, amusanze aho yari yaramuhungiye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Uyu mugabo yivuganye umugore we w’imyaka 38 amuteye ibyuma ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 2 Mutarama 2018.

Aba bombi bivugwa ko babaga i Mushubi mu Karere ka Nyamagabe, bakaza gutandukana kubera amakimbirane, umugore akajya gushakishiriza imibereho mu Bugesera.

Nyuma yo kwica umugore we bari bafitanye abana batanu, akaba yari anatwite inda ya gatandatu, umugabo yagerageje kwiyahura, yitera ibyuma mu muhogo biranga, abantu bahita bamushyikiriza inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald, yahamirije IGIHE iby’aya makuru, anavuga ko uyu mugabo ari kuvurirwa i Kanombe.

Yagize ati “ Umugabo yishe umugore amuteye ibyuma na we arangije abyitera mu ijosi, ariko we ntiyapfuye. Ari mu bitaro i Kanombe. Bari bafitanye amakimbirane kuko basaga n’abatandukanye bitari mu mategeko, kuko umugore yabaga i Nyamata, umugabo ari ku Gisenyi.”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko uwo mugabo arindiwe mu bitaro, aho ari kuvurirwa ibikomere ko nakira azakurikiranwa.

Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mutarama 2018.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages