00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Umukambwe w’imyaka 70 yishe uwo bashakanye amuziza kumuca inyuma

Yanditswe na

Izuba Rirashe

Kuya 10 February 2015 saa 05:06
Yasuwe :

Umugabo wo mu Karere ka Bugesera akurikiranweho kwica uwo bashakanye agahita yijyana kuri polisi.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel yabwiye Izuba Rirashe ko uwo mugabo ngo avuga ko yishe umugore bashakanye w’imyaka 56 amukekaho kumuca inyuma, aho ngo yamukubise yamuziritse ahagana saa kenda z’ijoro ryo kuwa 09 Gashyantare 2015, gusa ngo umurambo w’uyu nyakwigendera ugaragaza ko yanatewe icyuma.
Uyu mugabo ngo wari usanzwe akurikiranweho ibyaha bya Jenoside (…)

Umugabo wo mu Karere ka Bugesera akurikiranweho kwica uwo bashakanye agahita yijyana kuri polisi.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel yabwiye Izuba Rirashe ko uwo mugabo ngo avuga ko yishe umugore bashakanye w’imyaka 56 amukekaho kumuca inyuma, aho ngo yamukubise yamuziritse ahagana saa kenda z’ijoro ryo kuwa 09 Gashyantare 2015, gusa ngo umurambo w’uyu nyakwigendera ugaragaza ko yanatewe icyuma.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel

Uyu mugabo ngo wari usanzwe akurikiranweho ibyaha bya Jenoside aho yari yarakatiwe imyaka 15 n’inkiko gacaca ariko agahita ahungira mu gihugu cya Uganda, ngo yari amaze amezi atanu atahutse ariko ngo abaturanyi be bakaba batarigeze batanga amakuru ko yahungutse, ndetse ngo no kuba umugore yaramucaga inyuma akaba ntaho yari yarabiregeye.

Nk’uko IP Kayigi akomeza abitangaza kandi, ngo uyu mugabo ntabwo yabanaga n’uyu mugore we, ahubwo yamwishe amusanze aho yari atuye, ibi ngo bikaba bigaragara ko ari ibintu yari amaranye igihe abitegura.

Uyu Muvugizi akomeza avuga ko abaturage bakwiye kujya batanga amakuru ku bantu bazi ko bakurikiranweho ibyaha kuko ngo mu gihe cyose baba batarahanwa baba bashobora gukora ibyiyongeraho, cyane ko baba bazi ko n’ubundi bashakishwa.

N’ubwo yiyemerera icyaha, uyu mugabo ngo urukiko nirumuhamya iki cyaha azahanishwa ingingo ya 142 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igihano cyo gufungwa burundu ku muntu wishe uwo bashakanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages