Nyakwigendera Mwiseneza Jean Paul yavukiye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Kayumba, mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu 1983.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo habonetse umurambo we mu gisambu cyo mu gace akomokamo i Nyamata.
Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko abishe Mwiseneza bataramenyekana.
Ati “Umurambo we wabonetse uyu munsi mu gitondo, yiciwe mu murenge wa Nyamata, niho iwabo. Nta makuru turabona ku babikoze ariko baracyashakishwa.”
Yavuze ko ubugizi bwa nabi bwose bwambura umuntu ubuzima, ubukora agomba kumva ko na we amaherezo azamenyekana kandi ubutabera bukamugeraho.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, SSP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko Mwiseneza yatangiye akazi k’ubucungagereza mu mwaka wa 2011, akaba yari yasabye uruhushya rw’iminsi ibiri.
Nyakwigendera yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye ababyeyi n’abandi bavandimwe be, asigarana na mushiki we. Asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu bari batuye mu Karere ka Nyarugenge.

TANGA IGITEKEREZO