Polisi ikorera mu karere ka Bugesera kuwa kabiri tariki ya 23 Ukuboza yamenye ibiyobyabwenge ibindi irabitwika byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu byangijwe harimo litiro 420 za Kanyanga, inzoga z’inkorano zizwi nk’ ibikwangari , udupfunyika 65 tw’urumogi, litiro 4620 za ibisigazwa by’ibisheke byengwa mo kanyanga (Melasse) ndetse n’ibiti bya Kabaruka.
Iki gikorwa cyayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Louis Rwagaju n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Supt.Richard Rubagumya, mu murenge wa Nyamata akagari ka Nyamata.
Kuri uwo munsi kandi muri ako karere Polisi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Dyna itwawe n’uwitwa Janvier Hakizimana. ipakiye litiro 2080 za melasse zifashishwa mu gukora Kanyanga.Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamata yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima kandi bigatuma bakora ibikorwa bibi birimo gufata kungufu abagore n’abana, gukubita no gukomeretsa, ubujura ndetse n’urugomo rwa hato na hato iyo bamaze kubinywa.
Rwagaju yasabye abaturage ko muri iyi minsi isoza umwaka ko bagomba kwishimana n’imiryango yabo n’abaturanyi ariko bakirinda kwishora mu biyobyabwenge ahubwo bakarushaho gukaza amarondo yo kwicungira umutekano.
Supt. Rubagumya uyobora Polisi muri ako karere yavuze ko ibyo biyobyabwenge byangijwe ari ibyafashwe mu bice bitandukanye by’akarere ka Bugesera muri aya mezi 4 ashize.
Yashimiye abaturage uburyo bakorana na Polisi batanga amakuru, avuga ko ibiyobyabwenge byiganje cyane mu rubyiruko, asaba abacuruza mu tubari kudaha inzoga abana batarageza kumyaka y’ubukure kandi bakarwanya icuruzwa ry’abantu.


















TANGA IGITEKEREZO