00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Plan International mu rugamba rwo kurwanya igwingira mu bana

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 January 2019 saa 11:02
Yasuwe :

Umuryango Plan International Rwanda watangaje ko ikibazo cy’igwingira ry’abana n’abakobwa babyara imburagihe mu Karere ka Bugesera, bikwiriye gukurikiranwa bwangu kuko bibangamira uburenganzira bw’abana bikanagira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.

Byatangarijwe mu Murenge wa Kamabuye Kuri uyu wa 22 Mutarama, ubwo Plan International yatangizaga igikorwa cyo guha inka amarerero, zizayafasha kubona amata y’abana mu guhangana n’igwingira ry’abana.

Uyu muryango umaze kubaka amarerero atanu mu Karere ka Bugesera, washyikirije inka amarerero ane, unakora ubukangurambaga ku gukumira inda z’imburagihe ziterwa abangavu.

Igenzura ryakozwe mu 2015 ku mibereho y’abaturage (DHS) ryerekanye ko mu Rwanda abana 38% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira. Akarere ka Busera kari gafite ijanisha rya 34%.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Plan International Rwanda, Mutabirwa Tassy Anne, yavuze ko kugira ngo umwana yige neza bisaba kurya neza, ariko mu marerero bafasha harimo abafite ibibazo byo kugwingira.

Ati “Twaje kugabira amarerero inka kugira ngo abana bashobore kunywa amata babeho neza, turwanye kugwingira kuko iyo umwana yagwingiye ntashora kwiga neza.”

Ibarura Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yakoze mu 2016, ryerekanye ko mu Rwanda abakobwa 17444 bari hagati y’imyaka 16-19 babyaye imburagihe. Mu Karere ka Bugesera habarurwa abasaga 500 babyaye imburagihe guhera mu myaka ibiri ishize.

Mutabirwa avuga ko abo bana baterwa inda nta bushobozi baba bafite cyangwa ababyeyi bakabatererana kuko babafata nk’igisebo ku muryango. Ibyo ngo bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kudashobora kurera abo babyaye.

Ati “Ni nayo mpamvu twatanze izi nka kugira ngo abana b’abo batwaye inda zitateganyijwe bige mu marerero cyangwa abatuye hafi yayo bajye bakamirwa amata bityo bakure neza.”

Umwe mu bakuriye irerero ryahawe inka, Nyamwasa Anastase, yavuze ko bazazorora zigafasha abana kubona amata bakabasha no gufumbira imirima y’igikoni.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere Ka Bugesera, Kamanzi Athanasie, yavuze ko kuba abakobwa baterwa inda ari ikibazo gihangayikishije igihugu n’ababyeyi, ashimira umuryango Plan International ku ntambwe wateye yo kurinda abana babakomokaho kugwingira.

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwita ku bana hakiri kare, bakabasobanurira ku buzima bw’imyororokere no kunyurwa n’ubushobozi bw’imiryango yabo, bagacika ku irari nka kimwe mu biganisha ku nda z’imburagihe.

Akarere ka Bugesera kanafite gahunda yo gufasha abakobwa babyaye imburagihe nko kubabumbira mu makoperative, gusubizwa mu ishuri n’ibindi. Abasaga 200 bamaze gufashwa muri iyi gahunda.

Plan International ifite intego yo gufasha abakobwa barenga miliyoni 100 ku isi kwiga bagashobora kuyobora, guhitamo no gukira, bitarenze 2030. Mu Rwanda izafasha nibura miliyoni eshatu.

Plan International isanzwe inafasha abaturage mu mibereho myiza no kubagoboka, aho imaze kubakira imiryango igera ku 4000 irimo iyagizweho ingaruka n’ibiza.

Abaturage bo mu Murenge wa Kamabuye bari bakereye kwakira inka bahawe na Plan International
Bamwe mu bakozi ba Plan International bitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza amarerero inka
Imwe mu nka bashyikirije irerero mu Bugesera
Ubwo abayobora amarerero bashyikirizwaga inka ku mugaragaro
Umukozi wa Plan yakanguriye urubyiruko kwirinda inda zitategenyijwe
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Plan International, Mutabirwa Tassy Anne, yavuze ko kugira ngo umwana yige neza, bisaba kurya neza ariko mu marerero bafasha harimo abafite ibibazo byo kugwingira
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere Ka Bugesera, Kamanzi Athanasie, yavuze ko kuba abakobwa baterwa inda zititeguwe ari ikibazo gihangayikishije igihugu n’ababyeyi muri rusange

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages