Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020 ubwo yasuraga Akarere ka Bugesera, aho yaganiriye n’abahagarariye abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera n’abavuga rikumvikana muri ako karere.
Minisitiri Shyaka yabwiye abayobozi ko izina ryabo ritabemerera kuba hari abaturage basigara inyuma kuko bose bakwiye kuba muri gahunda zose bakagendana.
Yagize ati “Niba mudashaka kwitwa ‘abakerezamurimo’, mukwiye kwita kuri ibi bibazo bikigaragara mu baturage, mukaba mwarangije kubikemura kandi mu gihe gito. Akarere kanyu gafite ubukire ntagereranywa n’utundi turere. Mukwiye gukora no kwitwara nk’abafite amahirwe abandi badafite.’’
Kugeza ubu abaturage 77.7% b’Akarere ka Bugesera ni bo bamaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, abaturage 18.6% bamaze gutanga miliyoni 44.7 Frw yo kwizigamira muri Ejo Heza mu gihe ako karere kose gafite intego ya miliyoni 240 Frw muri uyu mwaka.
Ku rundi ruhande hari ibibazo bikigararara birimo imiryango itarubakirwa, idafite ubwiherero, ikibazo cy’imirire mibi mu bana n’isuku nke.
Bamwe muri abo bayobozi bahise bahigira imbere ya Minisitiri Shyaka ko nyuma y’ibyumweru bibiri bazaba barangije gukemura ikibazo cy’abaturage basigaye batarishyura mituweli n’icy’abana bakigaragaza ibimenyetso by’imirire mibi.
Urwego rwa’Abikorera muri Bugesera rwiyemeje ko rugiye gutanga umusanzu ugaragara nk’uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage n’iterambere.
Bugesera ifite abaturage 479 624 batuye ku buso bwa 1,337 Km²; abenshi barahinga abandi bagakora indi mirimo irimo n’uburobyi bukorerwa mu biyaga bya Cyohoha, Gashanga, Kidogo, Rumira, Mirayi, Kirimbi na Gaharwa.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!