Bugesera: Imibiri 90 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu bitaro bya Nyamata

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 23 Werurwe 2019 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Imibiri 90 y’Abatutsi bishwe muri jenoside, yabonetse mu byobo bibiri biri mu bitaro bya Nyamata, mu Karere ka Bugesera, ikazashyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zujuje ibisabwa ziri muri aka gace.

Mu gihe cya Jenoside, imirimo yo kubaka ibitaro bya Nyamata yari itararangira, hari ibyobo bitatu byari byarahacukuwe byagombaga kuzakoreshwa imirimo itandukanye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, Dr Rutagengwa William, yabwiye IGIHE ko ku muhanda munini wa kaburimbo uri imbere y’ibyo bitaro, muri Mata 1994, interahamwe zari zarahashyize bariyeri ziciragaho abatutsi, imibiri yabo bakajya kuyijugunya mu byobo biri ahubakwaga ibitaro.

Yagize ati “Imibiri yari isazwe izwi ko ihari ariko tutazi neza aho iherereye. Ibitaro bya Nyamata byatangiye kubakwa mu 1992, mu gihe cya jenoside rero yari inyubako itararangira, hari ibihuru abantu bari batuye hafi aho bajyaga kwihishamo, imbere yaho hari bariyeri interahamwe ziciragaho abantu. Amakuru twari dufite nuko abari bihishe aho ngaho ndetse n’abicwaga aho hafi bamwe bajugunywe muri ibyo byobo.”

Yakomeje agira ati “Kuva ibitaro byakuzura, ibyo byobo ntacyo byakoreshwaga hari harazitiwe hubatse neza, ariko kubera ko byari ibyobo bitatu ntitwari tuzi mu by’ukuri aho imibiri yashyizwe. Iyo mibiri iri hagati ya 80 na 90 yasanzwe mu byobo bibiri, ikazashyingurwa mu nzibutso zujuje ibisabwa ziri hafi aho.”

Mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, nibwo hafashwe icyemezo cy’uko ibyo byobo bigomba gusenywa, ibirimo imibiri igakurwamo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ikaba yataburuwe kuri uyu wa Gatanu.

Ubwo imibiri y'abazize jenoside yakuwe mu Murenge wa Rusororo yimurirwaga mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza