00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Imbunda imwe yarokoye abatutsi basaga 3000 (Ubuhamya)

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 8 April 2015 saa 09:46
Yasuwe :

Habarugira Alexis, utuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasha no kurokora abandi bari bihishe hamwe mu rufunzo ruri mu nkengero z’Akanyaru, akoresheje imbunda imwe atari azi no kuyirashisha.

Avuga ko nyuma yo kurasa umwambi umusirikare wari uri mu babagabyeho igitero, imbunda yari afite, arayifata ibasha kumurokora hamwe n’abantu basaga 3000 n’ubwo atari asanzwe azi kurasa.

Habarugira avuka ahahoze ari muri segiteri Kanzenze, ubu ni mu Murenge wa Ntarama. Aganira n’Itangazamakuru yavuze ko atari azi kurasa, ariko yajyaga abona abapolisi boza imbunda kuri Komini Kanzenze aho yakoraga.

Ati “Abaturage bari bahunze ingo zabo baturuka hirya no hino mu Bugesera, twahungiye ku ishuri ribanza rya Cyugaro, tuvuye ku Kiriziya ya Ntarama.

Twagabwagaho ibitero bitandukanye n’Interahamwe, abasirikare, anasuruveya (abacungagereza) hamwe n’abaturage, ariko natwe tukagerageza kwirwanaho dukoresheje intwaro gakondo hamwe n’amabuye.

Nibwo rero umwe muri twe yarasaga umwambi wica umusirikare wari ufite imbunda arapfa, iyo mbunda mpita nyifata mwambura n’amasasu yari afite .”

Umwe mu bantu basaga 3000 barokokeye mu rufunzo

“Sinari nzi kurashisha imbunda, ariko najyaga mbona abapolisi bayoza”

Habarugira ati “Nakoraga kuri Komini ya Kanzenze ndi umushoferi, byatumye rero ngira amahirwe yo kujya niga imbunda ariko ntayikozeho, kuko najyaga mbona abapolisi bayifite bakayoza nkabibona, ariko sinari nzi kuyirashisha, uwo munsi rero narabimenye ndwana ku bantu twari turi kumwe n’ubwo abandi benshi, benshi cyaneee... bapfuye.”

Habarugira akomeza avuga ko bakomeje bakirwanaho bakoresheje za ntwaro gakondo, yajya abona bikomeye akarashisha ya mbunda.

Ati “Barakomeje baradusunika, batugeza muri uru rufunzo rwa Kimpiri ruri mu nkengero z’Akanyaru, tukaba twarahamaze ibyumweru bibiri, turwana ijoro n’amanywa n’abasirikare bazanwaga n’amabisi (Bus), ubundi bagakambika kuri uyu musozi bakagota urufunzo.

Habarugira yerekana aho barasiye umwambi umusirikare akamwambura imbunda

Abasirikare barazaga bagahagarara hano ku musozi hejuru bakatumishamo amasasu, noneho Imana ikaturinda amwe ntadufate, ahubwo agafata mu rufunzo.”

‘Urufunzo rwatugiriye akamaro kurenza abaduhigaga’

Ati “Barazaga bakaturasa, natwe tukagerageza kwirwanaho, ariko ubwo ni ukuvuga ngo abakecuru, abadamu, abana n’abandi bafite integer nkeya twabaga twabohereje bagandagaje hano hasi mu rufunzo. Ubwo twembwe tukabanza guhanganira na bo kuri aka gasozi, noneho baturusha imbaraga tukagenda tubahunga twinjira mu rufunzo.

Habaga harimo n’abafite imbunda, ariko kubw’amahirwe amasasu akagenda afata mu rufunzo no mu bihuru ku buryo nta bantu bakomerekeyemo, kugeza ubwo kwiyemeza kujya mu rufunzo.

Habarugira amanuka ajya ku Rufunzo aho we na Begenzi be basaga 3000 barokocyeye

Tugihanganye muri za Ntarama twageze ubwo tubakurikirana turagenda tubageza ku mashuri, noneho nshobora kurasa undi musirikare mwambura imbunda nyiha mugenzi wanjye wari umupolisi witwaga Musana, nuko ajya mu gihande kimwe nanjye njya mu kindi tukajya duhangana na babandi babaga binjiye mu rufunzo.

Noneho ndahaguruka neyura ibifunzo mpita ndasa umwe mu bari binjiye mu rufunzo, abandi bahita bagira ubwoba bahita basohoka mu rufunzo. Nicyo cyabashije kuturokora igitero cyabaye ku itariki 30 Mata 1994.

Kuva icyo gihe ntibongeye kujya bigabiza kwinjira mu rufunzo, batugoteraga hejuru gusa. Aho rero ni ho twabashije gukirira dukijijwe na ya mbunda.”

Ruriya rufunzo hamwe n'iyo mbunda ni byo Imana yakoresheje mu kubarinda abicanyi

Habarugira yakomeje avuga ko yagize ubutwari bwo kurashisha imbunda atayizi, kubera ko atari kwemera gutega ijosi ngo ritemwe.

Ati “Aho kugirango njye kwemera kwicwa n’ubuhiri n’imihoro, nahisemo kurwana na bo ngapfa ndwana, ari na byo byashoboye kudukiza, kwihagararaho tukarwana. Kandi kugeza n’ubu ngubu uwari we wese uzi ko arwanira ukuri ntashobora kwemera gutega agahanga, ahubwo yakwemera agahangana.”

Ngarambe Celestin, hamwe n’abandi barokoye mu rufunzo rwa Kimpiri bahamya ko imbunda Habarugira yari afite ari yo yabarokoye n’ubwo na bo birwanagaho uko bashoboye bakoresheje intwaro gakondo n’amabuye.

Bakomeza bashimira Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabakuye mu rufunzo, kuri ubu bakaba bamaze kwiyubaka n’ubwo ibikomere bidakira kuri bamwe.

Urufunzo rwa Kimpiri rwarokocyeyemo abatutsi basaga 3000, nk’uko Habarugira n’abandi baharokoye babitangarije IGIHE.

Umwe mu bantu basaga 3000 barokokeye mu rufunzo
Bamwe mu barokocyeye mu rufunzo bajya aho ruherereye
Ahahoze ishuri ribanza rya Cyugaro hiciwe Abatutsi benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages