Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026 mu Mudugudu wa Nyamabuye mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yabwiye IGIHE ati ” Batubwiye ko ari hagati y’abantu umunani n’icumi ngo nibo bari barimo bari gucukura. Ikirombe rero bose cyabagwiriye, turi gukora ibishoboka byose ngo turebe ko twabakuramo nubwo tutizeye ko baba bakiri bazima dukurikije n’umwanya uciyeho.”
Kugeza ahagana Saa munani, imashini imwe ni yo yari imaze kugera kuri iki kirombe kugira ngo ifashe mu gushakisha aba bantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!