00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hibutswe imiryango 100 y’i Bugesera yazimye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 April 2025 saa 10:15
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera bibutse imiryango 100 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yazimye burundu aho yari ituye ku musozi wa Nyirarukobwa.

Igikorwa cyo kwibuka iyi miryango 100 yazimye cyabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Mata 2025, mu muhango wabereye ku musozi wa Nyirarukobwa uherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyirarukobwa hari hatuye imiryango 100 y’Abatutsi, yose yishwe muri Jenoside bituma izima burundu. Undi mwihariko uri muri aka gace ni uko nta Gacaca yahabaye kuko nta muntu waharokokeye wari gutanga amakuru, ndetse binavugwa ko nta nyangamugayo zahabonetse.

Mu buhamya bwatanzwe na Uwamariya Tharcisia, yagaragaje uruhare Interahamwe zagize mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kayumba, Nyirarukobwa, Kanzenze n’ahandi. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zikanubaka Igihugu cyimakaza ubumwe mu Banyarwanda.

Uwamariya Lenatha uzi neza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyirarukobwa yakozwe, yavuze ko kuri uyu musozi n’indi byari byegeranye habereye ubwicanyi buhambaye kandi ko Abatutsi bari bahatuye bose bishwe kuko nta hantu na hamwe ho guhungira hari hahari.

Mukunzi Faustin we yagize ati “Uyu musozi impamvu habereye ubwicanyi buhambaye, Abatutsi bari bahatuye nta hantu na hamwe bari buhungire kuko indi misozi yari ihakikije naho Jenoside yari imeze nabi, uwashakaga kuva hano yahitaga ahura n’Interahamwe zikamwica.’’

Karemera Gaudence yasabye ko kuri uyu musozi wa Nyirarukobwa hubakwa ikimenyetso nka hamwe mu hantu hakorewe Jenoside ihambaye yatumye imiryango 100 izima burundu.

Ati “Njye narokokeye kuri aka gasozi, turasaba rero ikimenyetso aha hantu kuko hagiye hagwa abantu benshi ku buryo twajya tubibukiraho.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko bazakomeza gushakisha ahari imibiri y’Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyirarukobwa igashyingurwa mu cyubahiro.

Yavuze ko kandi bazanakomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino.

Umusozi wa Nyirarukobwa uherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yunamiye imiryango 100 yazimye
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko bazakomeza gushakisha imibiri itari yaboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Abarokokeye ku musozi wa Nyirarukobwa basabye ko hashyirwa ikimenyetso cy'amateka yaharanze
Uwamariya watanze ubuhamya, yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .