Igikorwa cyo kwibuka iyi miryango 100 yazimye cyabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Mata 2025, mu muhango wabereye ku musozi wa Nyirarukobwa uherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyirarukobwa hari hatuye imiryango 100 y’Abatutsi, yose yishwe muri Jenoside bituma izima burundu. Undi mwihariko uri muri aka gace ni uko nta Gacaca yahabaye kuko nta muntu waharokokeye wari gutanga amakuru, ndetse binavugwa ko nta nyangamugayo zahabonetse.
Mu buhamya bwatanzwe na Uwamariya Tharcisia, yagaragaje uruhare Interahamwe zagize mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kayumba, Nyirarukobwa, Kanzenze n’ahandi. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zikanubaka Igihugu cyimakaza ubumwe mu Banyarwanda.
Uwamariya Lenatha uzi neza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyirarukobwa yakozwe, yavuze ko kuri uyu musozi n’indi byari byegeranye habereye ubwicanyi buhambaye kandi ko Abatutsi bari bahatuye bose bishwe kuko nta hantu na hamwe ho guhungira hari hahari.
Mukunzi Faustin we yagize ati “Uyu musozi impamvu habereye ubwicanyi buhambaye, Abatutsi bari bahatuye nta hantu na hamwe bari buhungire kuko indi misozi yari ihakikije naho Jenoside yari imeze nabi, uwashakaga kuva hano yahitaga ahura n’Interahamwe zikamwica.’’
Karemera Gaudence yasabye ko kuri uyu musozi wa Nyirarukobwa hubakwa ikimenyetso nka hamwe mu hantu hakorewe Jenoside ihambaye yatumye imiryango 100 izima burundu.
Ati “Njye narokokeye kuri aka gasozi, turasaba rero ikimenyetso aha hantu kuko hagiye hagwa abantu benshi ku buryo twajya tubibukiraho.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko bazakomeza gushakisha ahari imibiri y’Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyirarukobwa igashyingurwa mu cyubahiro.
Yavuze ko kandi bazanakomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino.
Umusozi wa Nyirarukobwa uherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!