Babitangaje ku wa 26 Nyakanga 2018, ubwo abanyamakuru b’umuryango uharanira amahoro (Pax Press) babasuraga hagamijwe kubaganiriza ku myiteguro y’amatora y’Abadepite ateganyijwe tariki ya 2 na 3 Nzeli 2018.
Mushimiyimana Venantie wo mu kagari ka Gatanga, Umurenge wa Ruhuha yagize ati “Nzi ko Abadepite ari abantu bibera i Kigali ariko kugira ngo bajye mu Nteko bisaba ko tubatora.”
Tuyisenge Jean Claude yavuze ko yumva bavuga ko ari intumwa za rubanda icyakora ngo nta bindi abaziho. Ati “Nta byinshi mbaziho, gusa nziko bitwa intumwa za rubanda.”
Nyirakamana Liberathe wo mu Kagari ka Kindama yagize ati“Abadepite ni abayobozi ariko ntabwo mbazi cyane. Uwo nzi ni Perezida Kagame, rwose nabo bajye baza nk’uko adusura tubamenye.”
Uku kudasobanukirwa inshingano z’Abadepite , byagarutsweho mu kiganiro Ikaze Munyarwanda giheruka gutambuka kuri Radio Flash cyari cyatumiwemo bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko basobanura inshingano n’imikorere by’inteko.
Depite Kayiranga Rwasa Alfred yasobanuye inshingano z’abadepite, avuga ko ibyo bakora byose biba biri mu izina ry’abaturage.
Ati “Inshingano z’abadepite ni gutora amategeko no gukurikirana ibikorwa bya guverinoma. Abadepite bahagarariye abaturage babatoye, ibyo bakora byose babikora mu izina ry’abaturage bakabagisha n’inama muri izo nshingano zabo.”
Depite Nkusi Juvénal abajijwe ku kibazo cy’uko abaturage batababona, yagize ati “Numvise ko bimwe mu byo bavuga bitari byo, kuko bavuga ko tutabageraho nyamara twagiye mu tugari twose tw’u Rwanda, buri mwaka hari ibyumweru bibiri Abadepite bose uko ari 80 bamara bari muri buri Ntara kandi ku rwego rw’utugari. Abo mwabajije ubwo ntibitabiraga.”
Depite Nkusi avuga ko kuba u Rwanda rugira abadepite 80, bahagariye abaturage basaga miliyoni 12 byumvikana ko hari abo wenda badashobora kugeraho ariko ibikorwa byose baba babajije abahagarariye abaturage ndetse ko nabo ubwabo baba baratowe baturutse mu baturage.
Muri ibyo biganiro abaturage bagiranye n’abanyamakuru, bibukijwe igihe amatora azabera, inshingano z’abo baba bagiye gutora, uruhare rw’umuturage mu guhitamo neza ndetse n’uburyo babasha kwiyimura ku ilisiti y’itora igihe bari kure yaho bibarurije n’ibindi.
Ruhuha, ni umwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera, ukaba utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 25, bakora ubuhinzi n’ubucuruzi. Mu bawugize, abiyandikishije ku ilisiti y’itora ari nabo bagejeje igihe basaga ibihumbi 14.



















TANGA IGITEKEREZO