Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2016, aho bifatanyije n’abana bo muri iyi nkambi ndetse bakemura na bimwe mu bibazo impunzi zifite.
Umuyobozi w’umuryango w’abize mu Bushinwa ”Rwanda China Alumni Association“ Théoneste Higaniro, yavuze ko mbere yo kuza gusura inkambi bari babanje kohereza itsinda rijya kureba ibyo izo mpunzi zikeneye kurusha ibindi ariyo mpamvu yatumye bazishyira amata y’abana, isukari ndetse n’ibibakura mu bwigunge harimo televiziyo (Flat Screen) n’ibindi biyemeje kuzazana harimo mudasobwa (Desktop) ebyiri inkambi yajya yifashisha.
Ukuriye impunzi mu nkambi ya Gashora, Rugira Jean Bosco, avuga ko usanga impunzi zifite amatsiko menshi y’ibibera iwabo ndetse akenshi ugasanga bafite ubwigunge kubera kutagira igituma bahuga bityo iyi televiziyo izafasha cyane urubyiruko kujya rubona aho ruba ruri aho kwigunga.
Naho kubyo abana bahawe, yavuze ko mu nkambi haba hari ibibazo byinshi ku buryo iyo haje ibibunganira bifasha kugira ibikemuka kuko hari nk’abana barwaye bwaki n’abandi bafite uburwayi butandukanye.
Umukozi muri Minisiteri yo gucunga Ibiza no gucyura Impunzi avuga ko kumenya amakuru ari ikintu gikomeye ndetse n’abakiri bato bakaba baba bakeneye kureba umupira, kumenya ibigezweho ku Isi ngo barusheho kugira icyizere cyo kubaho.
Ati "Iyo habonetse inkunga ni inyongera kubyo bari basanzwe babona, ni nk’umunsi mukuru [...] niba abana bacu babonye amata barabona ari akarusho kagaragaza ko iminsi idahwanye."
Inkambi y’agateganyo ya Gashora yatangiye muri Mata 2015, ubu icumbikiye abagera kuri 605, abana 246 ndetse n’abagore 143. Ni inkambi icumbikirwamo abitegura kujyanwa i Mahama.



















TANGA IGITEKEREZO