00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abatujwe mu mudugudu wa Murama basabye guhabwa amashanyarazi

Yanditswe na Iradukunda Jean de Dieu
Kuya 27 February 2022 saa 09:00
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu mudugudu wa Murama mu karere ka Bugesera, bamaze igihe kirekire babangamiwe no kutagira umuriro mu nzu bahawe mu mwaka wa 2018.

Imiryango 12 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatujwe mu mudugudu wa Murama tariki 25 Nyakanga 2018. Abahawe inzu bavuga ko bazitashye zituzuye neza kubera ko bimwe mu bikorwa byo kubaka birimo n’umuriro bitarabageraho.

Umwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu avugana na IGIHE yagize ati “Hari inzu zimwe ziva ndetse izindi n’ibisenge byarangiritse.”

Abatujwe muri uyu mu mudugudu kandi bakomeza bavuga ko muri izi nzu bahawe harimo ibisabwa birimo amatara, aho bacanira n’insinga z’amashanyarazi ndetse n’ipoto y’amashanyarazi ikaba itari kure yabo, bakibaza impamvu bakomeje kuba mu nzu zitagira umuriro w’amashanyarazi.

Ku kibazo cy’umuriro umwe mu baturage yagize ati “Mu nzu harimo aho bacanira n’amatara ndetse n’ipoto y’umuriro ntiri kure yacu, harabura cash power no gukurura umuriro ukatugeraho. Nibaza impamvu tumaze igihe kingana gitya nta muriro”.

Meya w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, yabwiye IGIHE ko Umuriro utaragera kuri bose muri ako karere, bityo ko abo baturage bategereza bakazagerwaho kuko Leta yihaye kugeza muri 2024 ngo abaturage bose babe bagejejweho umuriro.

Ni mu gihe ku ruhande rw’abatujwe muri uyu mudugudu bifuza ko iki kibazo cyakemuka vuba kubera ko bakigaragarije ubuyobozi inshuro nyinshi ndetse ko kuba batuye mu nzu zitabona bibatera ubwigunge ndetse no kumva barasigaye inyuma mu iterambere.

Kuwa 22 Gashyantare Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo by’uruhuri biri mu Midugudu y’icyitegererezo n’indi Leta ituzamo abadafite aho baba.

Muri ibyo bibazo harimo ibijyanye n’inzu nshya zidafite umuriro,amazi meza, isuku mu midugudu ndetse n’inzu zimwe ziva, izindi zifite ibyo zibura nk’imireko n’ibigega bifata amazi y’ibisenge bigatuma yangiza aho anyuze.

Ubuyobozi bw'akarere ka Bugesera bwijeje ko ikibazo cy'abo baturage kizakemuka (Ku ifoto: Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw'akarere)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages