00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abarimu bavangaga Icyongereza n’izindi ndimi bakuwe ahakomeye

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 18 February 2015 saa 07:56
Yasuwe :

Abarimu 25 bigisha Icyongereza muri amwe mu mashuri abanza yo mu karere ka Bugesera, bavuga ko imfashanyigisho bahawe n’umushinga wa TSLA (Teaching Self Learning Academy) yabafashije kudakomeza kuvanga indimi kubera Icyongereza gike.

Abarimu bigisha ururimi rw’Icyongereza mu mwaka wa gatanu n’uwa Gatandatu ku bigo by’amashuri abanza ya Dihiro, Gashora, Mwendo na Kagasa, bahawe imfashanyigisho y’amashusho n’amajwi, hakoreshejwe iPad.

Bigishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubwo basurwaga n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’Ayisumbuye Olivier Rwamukwaya, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2015, aba barimu bavuze ko mbere y’umwaka wa 2013 uyu mushinga utaraza, bavugaga ururimi rw’Icyongereza baruvanga n’izindi ndimi kubera kutarumenya.

Nsengiyumva Angelo, Umwarimu ku ishuri ribanza rya Kagasa, yagize ati “ Mbere umuntu yajyaga imbere y’abanyeshuri agatinya kuvuga Icyongereza, kubera kutakimenya neza, ndetse rimwe na rimwe ugasanga turakivanga n’Ikinyarwanda ndetse n’igifaransa."

Avuga ko kuva aho uyu mushinga uziye mu mwaka wa 2013, imfashanyagisho babahaye ibafasha cyane, kuko ituma bamenya kuvuga Icyongereza, aho batumva neza bakabaza.

Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye, yavuze ko uyu mushinga ari umwe mu mishinga 26, iterwa inkunga n’ikigega kiri muri Minisiteri y’Uburezi, gitera inkunga imishinga iteza imbere uburezi mu Rwanda, kitwa “Innovation for Education.”

Yagize ati “ Twari dufite intego yo kumenya iby’iyo mishinga, tukamenya iyo dukwiriye gukomezanya n’iyo tubona bitari ngombwa cyane. Ibijyanye n’uko tuwushima cyangwa tutawushima , bizagaragazwa na raporo izasohoka mu minsi iri imbere.”

Umushinga TSLA (Teaching Self Learning Academy) wa Plan International Rwanda, ukorera mu Turere twa Nyaruguru na Bugesera, uzafasha kongera ireme ry’uburezi ry’imigishirize ya Siyansi n’Icyongereza, mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza, binyuze mu buryo bushya n’ikoranabuhanga ryabugenewe.

Hakoreshwa ibikoresho byoroheye mwarimu kubikoresha, byerekana amashusho n’amajwi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages