00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abanyarwanda birukanwe Tanzaniya barabwirirwa bakaburara

Yanditswe na

Bukuru J.C

Kuya 10 January 2015 saa 11:12
Yasuwe :

Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania mu 2013 bavuga ko bugarijwe n’ubukene bukabije kuko batagira imirima yo guhinga, bakaba batunzwe no guca inshuro no gufunguza mu baturage.
Bemeza ko abadafite imbaraga zo guca inshuro babwirirwa bakaburara.
Bamwe muri bo baganiye n’umunyamakuru wa IGIHE bavuga ko nubwo ubuyobozi bwabubakiye inzu zo kubamo, ariko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, kuko harya abafite imbaraga zo guca incuro.
Mudahogora Jacqueline w’imyaka 65 y’amavuko (…)

Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania mu 2013 bavuga ko bugarijwe n’ubukene bukabije kuko batagira imirima yo guhinga, bakaba batunzwe no guca inshuro no gufunguza mu baturage.

Bemeza ko abadafite imbaraga zo guca inshuro babwirirwa bakaburara.

Bamwe muri bo baganiye n’umunyamakuru wa IGIHE bavuga ko nubwo ubuyobozi bwabubakiye inzu zo kubamo, ariko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, kuko harya abafite imbaraga zo guca incuro.

Aho bari bacumbikiwe bakiza muri Tanzania, mu nkambi ya Kiyanza

Mudahogora Jacqueline w’imyaka 65 y’amavuko avuga ko abaye mu buzima bubi kuko atagira imirima yo guhingamo.

Yagize ati “ Turabwirirwa tukaburara, hari n’abashobora kumara iminsi ibiri cyangwa itatu ntacyo barashyira mu nda.”

Undi mugore utashatse ko amazina ye atangazwa yemeza ko hari n’igihe babura aho baca inshuro.

Yagize ati “ Dutunzwe no kujya guca incuro mu baturage, hari igihe rero umuntu abura aho ayica, icyo gihe nyine urabwirirwa ukanaburara, abafite abana bato bo ni ikibazo gikomeye hamwe n’abageze mu za bukuru, inzara irabazahaza cyane.”

“ Tujya gufunguza mu baturage , abatugiriye impuhwe bakaduha ibyo kurya, abandi bakabitwima tugataha. Ubuyobozi buzi ikibazo cyacu, wenda igihe kizagera badushakire amasambu natwe duhinge nk’abandi tubone icyatubeshaho , naho ubundi inzara izatwicira ino aha.”

Bongeraho bavuga ko ubuyobozi bwabahaye umurima wo guhinga, ariko ngo ko kubera ingano yawo uwejejemo ibiro byinshi by’ibishyimbo yejeje ibiro bine.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bakigera mu Rwanda bagacumbikirwa mu Kiyanzi mu karere ka Kirehe, babonaga ibyo kurya, imyambaro n’ibindi nkenerwa mu buzima, ariko kuri ubu nta nkunga n’imwe babona.

Umwe yagize ati ‘ Yego nta wari yishimiye kuguma mu nkambi, ariko nanone twari tubayeho neza kuruta uko tubayeho kuri ubu. Mu nkambi abageze mu za bukuru n’abana bitabwagaho bagahabwa amata yo kunywa, twabonaga imyambaro n’ibindi umuntu akenera mu buzima busazwe, ariko ubu urabibona ko imyenda yadusaziyeho, umwera uratwishe turasa nabi rwose.”

Bifuza ko bahabwa amasambu bagahinga, kuko bafite imbaraga zo gukora aho kugirango bakomeze gutungwa no guca incuro no gusabiriza mu baturage kandi bafite amaboko.

Tariki ya 7 Mutarama 2014 , ubwo umuryango “ Shelter them Batarure ” wahaga imiryango 20 y’abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya ihene zo korora, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Charles Nsengiyumva yavuze Leta yabahaye imirima yo guhinga, nk’Abanyarwanda bari mu gihugu cyabo ntaho bahejwe bagomba gukora bakibeshaho n’imiryango yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages