Ni ibyagatsweho tariki 28 Ugushyingo 2024, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe n’Umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’abana, YOMADO, ku nkunga ya Plan International Rwanda.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere mu Karere ka Bugesera, Gasana John, yavuze ko hari ikibazo cy’ababyeyi bagifite imyumvire yo guhishira abahohoteye abana babo kubera ko baziranye.
Yagize ati “Hari imbogamizi ikomeye cyane ku babyeyi bumva ko batarega uwahohoteye umwana wabo kuko baziranye banga kwiteranya. Ntabwo ugomba guhishira umuntu wakwangiririje umwana kuko uhishira umurozi akakumaraho urubyaro, ikindi uwo mwana uba wahohotewe ntabwo ari uwawe gusa ahubwo ni uw’igihugu, iyo bamwangirije nacyo kiba cyangirika.”
Yakomeje avuga ko umuntu wese uhishira uwahohoteye umwana aba ari umufatanyacyaha na we aba agomba guhanwa.
Niwemahoro Providence uhagarariye ihuriro ry’abana mu Karere ka Bugesera, yavuze ko icyivuzo cyabo ku babyeyi ari uko bazajya babigishe uko bakwirinda ihohoterwa bakabaganiriza ku buzima bw’imyororokere.
Ati “Ababyeyi twabasaba ko batuganiriza uko twakwirinda ihohoterwa, ikindi ni ugutanga amakuru ku gihe, umubyeyi agatinyuka akareka guhishira umuntu wahohoteye umwana kuko aba ari kuba umufatanyacyaha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango YOMADO, Nshimiyimana Emmanuel, yavuze ko hari ibikorwa bitandukanye bakora mu kureba ko politiki zishyirwaho zifasha abana hari icyakongerwamo.
Yagize ati “Hari ibikorwa dukora byo kureba ibyuho biri muri politiki zashyizweho zo kurengera abana, ese kubagurira abana ku ishuri bihagaze gute, umwana abona uburenganzira bwo kubona indyo yuzuye ibyo byose birinda umwana kugwa mu bishuko byamuviramo guhohoterwa, turabikora tugashishikariza abashyiraho izo politiki kugira ibyo bakongeramo.”
Yakomeje avuga ko uruhare rw’abana rudahagije mu bikorwa byo guhangana n’ihohoterwa bahura naryo.
Ati “Turifuza ko uruhare rw’abana rwiyongera mu guharanira uburenganzira bwabo, yego inama nkuru y’ihuriro y’abana irahari ariko ikwiriye kongererwa imbaraga ndetse n’amikoro.”
Ababyeyi bari bitabiriye iki kiganiro, basabwe gutinyuka kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakivanamo imyumvire ivuga ko kubibaganiriza ari ugushira isoni, nyamara kubibabwira byagabanya inda ziterwa abanangavu ari nabyo biganisha ku ihohoterwa rikorerwa abana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!