IGIHE ifite amakuru y’uko ahagana saa moya, ubwo uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu w’Umutuzo mu Kagari ka Pera yajyaga guhinga mu ka Ryankana ho mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, yahuriye n’umuntu mu nzira ahita amutera icyuma.
Mu kiganiro Uwizeye Bernadette yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rusizi yagize ati “ Nari ngiye guhinga mu mirima iri mu Kagari ka Ryankana, mbona umuntu ntazi aza ansatira. Yari afite ilisiti iriho abantu bishwe muri Jenoside. Yambajije amazina y’abantu bo mu muryango wanjye mubwira ko batakiriho niko guhita antura hasi antera icyuma mu mutwe.”
Yakomeje agira ati “ Nahise mvuza induru umugore wari uri guhinga hafi aho ahita aza gutabara, uwanteye icyuma ahita yiruka.”
Uwizeye w’imyaka 32 yahise ajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Islamic Bugarama, aho ari kwitabwaho ndetse yamaze kudodwa.
Si ubwa mbere uyu mubyeyi asagarirwa n’abantu batazwi kuko no mu mwaka ushize yandikiwe inyandiko ibiba amacakubiri (tract) aterwa ubwoba ko azagirirwa nabi.



















TANGA IGITEKEREZO