Hirya no hino mu mijyi usanga hari abagore barara irondo ry’umwuga ariko mu bice byinshi by’icyaro haba iritari iry’umwuga aho buri rugo ruhitamo umuntu uwwe mu bagize umuryango akaruhagararira.
Mu ngo akenshi bahitamo umugabo cyangwa umusore mukuru ndetse biragoye kubona aho amahitamo agusha ku mwari n’umutegarugori ngo ajye kurara irondo.
Mu Murenge wa Bugarama hashize iminsi humvikana urugomo mu bice bitandukanye. Bamwe mu bagore bahatuye bakavuga ko ruterwa nuko abanyerondo batita ku nshingano zabo, bakabahamagara ntibabitabe, bagasanga nabo bashoboye bakifuza ko nabo bahabwa umwanya.
Vumiliya Séraphine ati “Aho kugira ngo tubeho gutya kandi twishyura amafaranga y’irondo batureka natwe turi abadamu tukarirara. Nibaduhereze uburenganzira natwe tujye turirara turi abadamu noneho barebe ko hari ikizadutungura ngo kitunanire.”
Yunzemo ati “Nta munyerondo tubona iyo tugize ikibazo nijoro, baducagura natwe tukajya kurirara duhanahana umunsi, baduhe uburenganzira. Ku cyifuzo cyanjye nk’umugore, abagore turashoboye twarirara bugacya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, yavuze ko umugore ashoboye kuko hirya no hino mu gihugu hari abagore bakora neza imirimo yaharirwaga abagabo mu myaka yo hambere.
Yagize ati “Twabonye ko umugore ashoboye, atwara imodoka, tubona abagore b’abafundi bubaka. Kuba umugore yarara irondo nta gitangaza kirimo. Mu Rwanda umugore ntiyabura kurara irondo kubera kugira ubwoba bwo gufatwa ku ngufu kuko ntaba ari we wenyine, akaga yagirira mu irondo ni nk’ako umugabo yagira.”
“Mu rwego rwo kunoza umutekano, dusaba buri wese kubigiramo uruhare, tugasaba ko irondo rikorwa n’abantu benshi bashoboka kugira ngo twizere ko ahantu hose harinzwe. Numva rero ko ku rwego rw’umudugudu irondo ripangirwa, biroroshye kuba bareba umuntu wese ushobora kuba yarikora noneho bagakora amatsinda bitewe n’akazi k’umutekano gahari.”
Mu 2018, raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu WEF yagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu kubahiriza ihame ry’uburingaire n’ubwuzuzanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!