Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, cyagarutse ku butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique yaba ingabo ziri mu butumwa bwa Loni, Minusca n’iziri mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi.
Mu myaka 30 ishize, ingingo y’umutekano mu Rwanda ntishidikanywaho kuko rusagurira n’amahanga. Ingabo z’u Rwanda zifatiye runini umutekano wa Centrafrique na Mozambique, ndetse ibihumbi by’abasirikare muri ibi ibihugu bari gutozwa kugira ngo bazashobore kwirindira igihugu mu bihe bizaza.
Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique bwatangiye mu 2014, burimo ingabo zo mu bihugu bitandukanye ariko iz’u Rwanda zahawe inshingano zikomeye zo kurinda Umukuru w’Igihugu na Madamu we, n’ibikorwa remezo bikomeye birimo Umurwa Mukuru Bangui n’ikibuga cy’indege.
Mu kiganiro cyihariye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabivuye imuzi, anahishura ko mu minsi mike, abasirikare batojwe na RDF muri Mozambique barenga 600 bazasoza amasomo.
IGIHE: Mwasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu bice bitandukanye muri Centrafrique, yaba iziri mu butumwa bwa Loni; mwasanze umwuka wifashe gute?
Brig Gen Ronald Rwivanga: Umwuka wifashe neza cyane. Twazanywe n’ibintu bibiri, icya mbere ni ugusura ingabo za Loni, Minusca, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni, ubwo bikajyana no gusura iziri mu butumwa bushingiye ku masezerano hagati y’ibihugu.
Icya kabiri, twaje mu birori byo gusoza amasomo y’Ingabo za Centrafrique duhugura.
Tumaze guhugura ibyiciro bitatu by’Ingabo za Centrafrique. Ingabo zacu twazisuye ahantu hatandukanye, harimo ahitwa Bria, Bossembélé, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yoherejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika gutanga ubutumwa ku basirikare.
Bwari ubutumwa bugamije iki?
Kubashimira ku kazi keza bakora mu kurinda umutekano mu gihugu cyose, ahantu hose bahawe akazi ko kurinda, ko bagakora neza kandi nk’uko mwagiye mubyumva, abayobozi b’Ingabo, bashimira Ingabo akazi bakora, babahaye ibice bitandukanye, imihanda hagati ya Bangui na Douala muri Cameroon n’umuhanda ugana Sudani, iyo mihanda yose barayirinda, n’abaturage mu bice bitandukanye bavuga ko ingabo zacu zikora akazi nk’uko bikwiye.
Icya kabiri, yababwiye ko mu Rwanda hari umutekano wuzuye, bakwiye gukomeza akazi kabo badafite impungenge.
Ikindi cyatuzanye gikomeye cyane ni ugusoza amasomo y’Ingabo za Centrafrique, ibirori byo gusoza amasomo byabaye uyu munsi byari iby’abasirikare 438 byiyongera ku bandi 1250 mu byiciro bibiri, iki ni icyiciro cya gatatu tumaze guhugura twubaka umutwe utabara aho rukomeye.
Uwo mutwe uzajya ukora gute? Muzawufasha iki?
Uwo mutwe twarawubatse mu buryo buhambaye, ufite ubumenyi buhagije kugira ngo ejo n’ejobundi nidufata icyemezo cyo kuvanaho ingabo zo mu mujyi wa Bangui, ziriya ngabo zaje mu 2020, bazabe bafite ubushobozi bwo kurinda umujyi no gufasha ingabo ziri mu bindi bice bitandukanye.
Uyu mutwe rero ufite ubumenyi buhagije. Dusigaje ibyiciro nka bibiri mbere y’uko uwo mutwe wuzura.
Nyuma y’ibyiciro bibiri musigaje, hazakurikiraho iki?
Ubwo imyitozo irakomeza, ni gahunda zizafatwa ariko uwo mutwe uzaba wuzuye, utangire inshingano zawo, birashoboka ko tuzafatanya mu kazi tubahugura, n’ubu uwo mutwe uri ahantu hamwe, uri gukora akazi nk’uko bikwiye.
Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni n’izikorera ku masezerano hagati y’ibihugu, zikorana gute?
Ingabo za Loni zishinzwe umutekano w’abaturage, kurinda abakozi ba Loni, kurinda umukuru w’igihugu n’abayobozi bandi, ubwo ni Ingabo na Polisi bari mu butumwa bwa Loni n’ibindi bikorwaremezo birimo nk’Ikibuga cy’Indege.
Ingabo zindi zo zaje ku bufatanye bw’ibihugu mu 2020, zaje zitanga umusada igihe habaye igitero cya Bozizé. Perezida Bozizé afatanyije n’abandi barwanya ubutegetsi bw’igihugu, bashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida watowe n’abaturage, Perezida asaba Perezida wacu kumufasha kugira ngo ahagarike icyo gitero.
Twarabikoze, twohereje ibyo twita ‘battle groups’, zihagarika ibyo bitero, tumaze kubihagarika twarinze umujyi wa Bangui ari nako kazi bashinzwe ariko dufata na gahunda yo gutoza Ingabo za Centrafrique kugira ngo zigere ku bushobozi bukenewe.
Ibyo turimo ni cyo cyiciro cya nyuma mu butumwa ubwo aribwo bwose, kugira ngo usigire abenegihugu ubushobozi bwo kwirinda mu gihe mufashe icyemezo cyo gutaha.
Wabonye abasoje amasomo uyu munsi, nk’umusirikare, icyizere ubafitiye ugishingira kuki?
Hari ibintu nka bitatu bya ngombwa, icya mbere ni ikinyabupfura cy’abasirikare. Mu bintu tubatoza, mu bintu tubabwira, ntacyo bimaze kuba ufite ubumenyi bwo kurasa neza no gukora akazi ka gisirikare udafite ikinyabupfura, ibyo rero ni ibintu tubabwira buri munsi kuko turabizi ko ingabo zose zitsindwa, zitsindwa kubera ikinyabupfura, imyifatire mibi.
Birumvikana n’ubumenyi burakenewe ariko byose bishingira ku buyobozi bwiza n’ikinyabupfura. Icyo dukora rero ni ukugira ngo uwo muco wo gukorana ikinyabupfura tuwubatoze.
Usibye muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda ziri no muri Mozambique. Ho byifashe gute?
Byifashe neza cyane. Niba mwibuka ingabo zacu bazongereye umubare, dufata ibice Ingabo za SADC zari zirimo ahantu hitwa Macomia, ubusanzwe twari dufite uturere tubiri gusa, Palma na Mocimboa da Praia, ariko umuyobozi w’igihugu kubera icyizere yari adufitiye, adusaba ko tujya n’ahandi.
SAMIM ivuye ahitwa Macomia, umwanzi yari akiriyo, yari ahantu hitwa Katupa, mu ishyamba rimeze nka Nyungwe, dukora ibikorwa byinshi, turahamuvana, dukora n’ibindi ku nkengero z’amazi, tugenda tumuvana mu birindiro bye, ubu twavuga ko hatekanye usibye insanganya nto nazo tugerageza gukemura umunsi ku wundi.
Ubwo igikurikiyeho ni ikihe muri Cabo Delgado?
Tugeze ku rwego rwo kuvugurura inzego z’umutekano, guhugura ingabo za Mozambique. Icyiciro cya mbere cy’abasirikare bagera kuri 600 kizasoza amasomo ahitwa Nacala, mu minsi iri imbere tuzajyayo gusoza amasomo y’icyo cyiciro cya mbere cy’abasirikare bahuguwe n’u Rwanda. Ndumva naho tugeze ahantu hashimishije.
Mu butumwa mwahaye Ingabo harimo ubutumwa bw’uko u Rwanda rutekanye. Hashize iminsi hari urusaku mu baturanyi, ndavuga muri Congo no mu Burundi, Abanyarwanda mwababwira iki ?
Twabizeza ko umutekano mu Rwanda ari wose, imipaka irinzwe neza cyane. Ikibazo aho cyari kiri ku mipaka cyarakemutse, ngira ngo murabizi ko aho M23 yafashe, kuva igihe yahafashe ntabwo turongera kugira ikibazo ku mupaka wacu, bivuze ngo umutekano urahari. Ingabo zacu aho ziri hose zirimo gukora akazi nk’uko bikwiye, zirarinda ubusugire bw’igihugu, imipaka y’igihugu, akazi karakomeza nk’uko bisanzwe, ari nabwo butumwa twatangaga aha kugira ngo ingabo zumve ko u Rwanda rutekanye.
Abantu bakwiriye kuryama bagasinzira, biriya bivugwa ntacyo bivuze. N’abavuze ibya mbere ngira ngo murabizi uko byagenze, ntacyo bageraho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!