Me Buhura yavuze ko Brig Gen (Rtd) Rusagara yasezerewe mu ngabo z’igihugu mu Ukwakira 2013, akaza gufatwa kuwa 17 Kanama 2014.
Yakomeje avuga ko kuburanisha Rusagara byaba binyuranye n’ Itegeko Nshinga ryemerera umunyarwanda wese kuburanira imbere y’umucamanza itegeko rimugenera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu byaha Brig Gen (Rtd) Rusagara aregwa harimo ibyo yakoze akiri umusirikare bityo kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare bikaba bitanyuranye n’amategeko kuko hari ibyo bumurega yakoze hagati ya Kamena n’Ukwakira 2013, agasezererwa mu Ukwakira 2013.
Brig.Gen (Rtd) Rusagara yabwiye urukiko ko yasinyiwe n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda bumwemerera kukivamo tariki ya 26 Kamena 2013, kandi ngo ibyo byaha aza kuba abishinjwa ngo ntibari kumwemerera.
Yagize ati “Ibi byaha byatekinitswe bamaze kumfata.”
Nyuma yo kwiherera, Inteko iburanisha imaze gusuzuma idosiye y’ubushinjacyaha yasanze mu byaha Brig Gen (Rtd) Rusagara harimo ibyakozwe hagati ya Nyakanga n’Ukwakira 2013 ubwo yari akiri umusirikare, nk’uko Capt. David Kabuye yabitanzemo ubuhamya.
Iyo ni yo mpamvu urukiko rwashingiyeho rwemeza ko rufite ububasha bwo kuburanisha Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara.
Nyuma yo gutangaza icyo cyemezo, Me Buhuru yavuze ko niba ari uko urukiko rubyanzuye, Rusagara akomeza gufatwa nka Jenerali, kandi Itegeko rikaba rivuga ko umusirikare wo ku rwego rwo hejuru aburanishwa n‘uwo bari mu cyiciro kimwe cy’ amapeti, bityo ngo inteko iburanisha igomba kuyoborwa n’umucamanza ufite ipeti rya Jenerali aho kuyoborwa na Majoro (Maj.) Hategekimana Bernard uyiyoboye ubu.
Ibi Ubushinjacyaha bwabyamaganiye kure buvuga ko Rusagara atakiri umusirikare kuko yasezerewe mu Gisirikare mu buryo byemewe n’Amategeko, bityo urwego rw’amapeti rukaba rudateye ikibazo ku miburanishirize y’urubanza, ibi bikaba ari na ko Urukiko rubibona.
Ubwo iburanisha ryatangiraga, Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rw’i Nyamirambo rwafashe umwanzuro wo kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rwemeza ko ibijyanye n’ububasha bw’urukiko ku kuburanisha abasezerewe mu ngabo mu rukiko rwa gisirikare bizaburanwa urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi.
Sgt Kabayiza Francois we yabwiye urukiko ko agifite uburwayi bityo ko atabasha kuburana, asaba ko yakomeza gufashwa kuvuzwa.
Uru rubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba ukurikiranyweho icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 463; icyaha cyo Gusebya Leta, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 660; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 327 hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 532.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara we ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi biteganywa kandi bigahanishwa Ingingo ya 463, gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko giteganywa kandi kigahanishwa Ingingo ya 671; hamwe n’icyaha cyo gusebya Leta giteganywa kandi kigahanishwa n’Ingingo ya 660.
Sgt Kabayiza Francois we ashinjwa guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 327. Izi ngingo zose zikaba arizo mu gitabo cy’Amategeko Mpanabyaha.
Iburanisha ry’uru rubanza rikazasubukurwa kuwa 12 Kamena 2015, ruburanishwa mu mizi.



















TANGA IGITEKEREZO