Brig Gen Rwivanga yahawe izi nshingano mu mpera z’umwaka ushize, gusa imirimo ye igomba gutangira muri Gicurasi. Ku wa Gatatu yari i Kampala ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo kiri i Mbuya, mu muhangbo w’ihererekanya bubasha.
Ibiro bya Brig Gen Rwivanga bizaba biherereye i Nairobi muri Kenya.
Umuhango w’ihererekanyabubasha wari uyobowe na Minisitiri w’Ingabo wa Uganda usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inama y’Abaminisitiri ruyobora EASF, Jacob Marksons Oboth.
Yashimye Brig Gen Njema ucyuye igihe ku ruhare rwe mu kubaka uru rwego rukagira imiyoborere ihamye, kandi rugacunga mu buryo buciye mu mucyo umutungo warwo n’ibindi.
Yasabye Brig Gen Rwivanga kubakira ku byari bimaze gukorwa agaharanira ko uru rwego rukomeza kwihaza mu mikoro, kandi rugakomeza kugaragara mu bikorwa binyuranye.
Brig Gen Rwivanga yavuze ko mu miyoborere ye, azashyira imbere gukorera mu mucyo n’ubunyamwuga, agaharanira ko habaho imikoranire mu nzego z’uyu muryango n’akareree muri rusange mu kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibikoresha ikoranabuhanga, ibiza n’ibindi bibangamiye ikiremwamuntu.
Yavuze ko EASF izakomeza gushyigikira ibihugu no kubiba hafi mu bihe bigoranye by’ibiza, imyizure n’indwara z’ibyorezo.
Brig Gen Ronald Rwivanga yari asanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, inshingano yatangiye mu 2020. Mbere yari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!