Kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Gicurasi 2017, ibikorwa abasirikare bafatanyamo n’abaturage bizwi nka "Army week’, mu Karere ka Gisagara byatangiriye ku guhinga no gutera imigozi y’ibijumba mu gishanga cya Rwibona gifite ubuso bwa hegitari 60 mu Murenge wa Kansi; banashyira ibuye ry’ifatzo ahagiye kubakwa inzu 50 zizahabwa abatishoboye.i
Uretse ibyo, Ingabo z’igihugu ziri ku bitaro bya Kibirizi ahari gukorerwa ibikorwa byo kuvura ku buntu indwara zitandukanye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Brig Gen Charles Karamba, yavuze ku nkomoko y’ibyo bikorwa by’Ingabo z’igihugu (Army Week), ashimangira ko byaturutse mu mpanuro z’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ubwo bari mu ntambara yo kubohora u Rwanda.
Yagize ati “Iki gikorwa intego yacyo ni amajyambere y’igihugu cyacu, nongere nsubire mu magambo Umugaba Mukuru w’Ikirenga wa RDF yavuze kera tukiri mu ntambara, yavuze ko ‘Ingabo z’Igihugu arizo zizaba ishingiro ry’amajyambere n’iterambere ry’igihugu cyacu. Twebwe rero ibyo dukora bishingira ku byo Umugaba Mukuru w’Ikirenga yavuze kera, twarabifashe tubigira umurongo wacu tugenderaho.”
Abaturage bifatanyije n’ingabo mu gutangiza ‘Army Week’ bagaragaza ko kubona abasirikare babegera ari ibintu bishimira cyane, kuko ubusanzwe inshingano zabo ahanini ari izo kurinda umutekano.
Umwee mu baturage witwa Mutabazi Damascène yagize ati “Njyewe maze igihe ndwaye iryinyo rindya cyane, none ejo naraje bararikura ubu ndumva meze neza. Njyewe nari ntarumva aho abasirikare bavura, nari nzi ko bashinzwe umutekano gusa, icyo navuga ni uko ibi bikorwa bakora bishimishije bigaragaza urukundo badufitiye twebwe abaturage.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Alvera Mukabaramba, wifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gisagara mu gutangiza ‘Army Week’, yabasabye gushyigikira ibyo bikorwa, by’umwihariko bakita ku kwicungira umutekano, kugira isuku no kwirinda indwara.
Ku bijyanye n’ubuvuzi, imibare itangwa igaragaza ko mu minsi itatu ingabo zitangiye kuvura abaturage ku buntu, mu bitaro bya Kibirizi honyine abamaze kuvurwa bagera kuri 700.
Zimwe muri serivisi z’ubuvuzi ziri guhabwa abaturage harimo kubavura indwara zinyuranye, gusiramura abahungu n’abagabo ndetse no kubagira inama z’ubuzima.
Ibikorwa bya Army Week ya 2017 byatangiye kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017 bizasozwa ku wa 4 Nyakanga 2017. Ibyo bikorwa bikaba biri kubera mu turere twose tw’Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO